Nyakubahwa Paul Kagame; Perezida w’ u Rwanda
Umukuru w’u Rwanda asanga “iterambere rya Afurika rizashingira ku bushobozi bwo gukorera hamwe ndetse n’abafatanyabikorwa mu kubonera umuti amakimbirane”
“Ntidukwiye kwiyicarira ngo dutengamare, dutegereze ejo heza hazaza ha Afurika”
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro Inama ya Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB) iteraniye mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko ibihugu bya Afurika byose bifite ishyaka n’igishyika byo gutera imbere, ariko ko nta gihugu gikwiye kumva ko cyihagije.
Yakomeje agira ati, “Ni twe ubwacu dukwiye kwimenya. Dufatanyije twatera imbere cyangwa tukarenga ibibazo. Igihugu kimwe nticyakwikura mu bibazo….Nidufatanya by’ukuri, ibyiza biri imbere twifuza, tuzabigeraho tukiriho”
Inama ngarukamwaka ya 49 ya AfDB yahuriranye n’isabukuru ya 50 uyu muryango umaze ushinzwe ndetse n’imyaka 40 u Rwanda rumaze rubaye umunyamuryango w’iyi Banki.
Abatabiriye iyi nama bararebera hamwe ibyo AfDB imaze kugeraho kuva yashingwa mu 1964, ndetse n’icyerekezo ikwiye gufata mu myaka 50 iri imbere.
Perezida Kagame yemeza ko Afurika itera imbere uko imyaka igenda isimburana “ariko ntibihagije kumva ko tugomba kugarukira aho abandi batekereza; dukwiye kurenzaho”
Perezida wa AfDB, Donald Kaberuka, avuga ko iyi Banki yakoze ibishoboka byose ngo iteze imbere ubukungu bwa Afurika, ariko ko hari ibindi bibazo bijyanye na politiki bigomba kunozwa n’abategetsi kugira ngo iterambere rya Afurika rishoboke.
Iyi nama yitabiriwe n’abantu basaga ibihumbi 3 baturutse mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika no hanze yawo, barimo abaperezida b’ibihugu, abaminisitiri b’imari n’igenamigambi ndetse n’abaguverineri ba banki nkuru z’ibihugu.