Nyuma yaho urukiko rwo muri Canada rufashe umwanzuro wo kwima ubuhungiro umunyarwanda HABINSHUTI Jean Berchamas, ndetse bugategeka ko ahita agarurwa mu Rwanda kuri uyu wa kane ushize, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buratangaza ko nta cyaha bumukurikiranaho cyatuma afungwa mu gihe azaba agejejwe mu Rwanda.
Mu kiganiro makuruki.com yagiranye n’umuvugizi w’ubushinjacyaha Bwana Alain Mukurarinda yadutangarije ko Jean Berchamas HABINSHUTI ikibazo yagize yakigiranye n’ibiro by’abinyijra n’abasohoka muri Canada, ko atari u Rwanda rwasabye ko yafatwa akoherezwa mu Rwanda.
Alain MUKURARINDA, Umuvugizi w’ubushinjacyaha
Tumubajije uko bizagenda nagera mu Rwanda Alain Mukuralinda yadusbije muri aya magambo “ Ikibazo afite ni ikibazo yagiranye na imigration ya Canada, ni ibintu bimureba ku giti cye, nta cyaha akurikiranyweho kuri twebwe, nagera ino aha yagombye kurerwa nk’umuturage usanzwe akajya mu buzima bwe, nta kindi kibazo gihari, haba kuri Gacaca cyangwa muri Parike”
Tumubajije ku kuba Habinshuti Jean Berchamas yarasabaga ubuhunzi muri Canada niba byo nta kibazo kirimo cyatuma akurikiranwa, yadusubije ko nta kibazo kibirimo kereka yaravuze amagambo agize icyaha, naho ubuhunzi ni ibimureba ku giti cye.
HABINSHUTI Jean Berchamas yimwe ubuhungiro mu gihugu cya Canada ku mpamvu z’uko yari umujyanama wa Minisitiri w’Intebe UWIRINGIYIMANA Agatha, kandi Leta ya Canada ikaba itemerera abahoze mu buyobozi bukuru bwa Leta mbere ya Jenoside mu Rwanda kuba batura murti iki gihugu.
Uyu mugabo wahoze mu Ishyaka rya MDR akaba yarabaye umudepite mu Nteko ishinga Amategeko y’u Rwanda kuva mu mwaka wa 2000-2003. Nyuma yaho MDR ikuriweho yinjiye mu Ishyaka rya PL, kuko anagaragara ku rutonde rw’abakandida depite b’iri Shyaka mu matora ya 2003 aho yari ku mwanya wa 21, ndetse no mu mwaka wa 2008 yagarutse kuri uru rutonde rw’abakandida depite b’iri shyaka rya PL ku mwanya wa 18.
Jean Berchamas HABINSHUTI kandi ni umwe mu bari mu nyangamugayo z’Inkiko Gacaca mu Kagari ka Rukiri ya 2 mu Murenge wa Remera Akarere ka Gasabo, aho yari atuye. Umuryango we ukaba uba muri Canada , aho yari yarawusanze mu mwaka wa 2011. Nkuko Umuvugizi w’ubushinjacyaha Alain MUKURARINDA yabishimangiye nta cyaha na kimwe akurikiranweho mu Rwanda.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, twari tutaramenya niba HABINSHUTI Jean Berchamas yagejejwe mu Rwanda, Mukurarinda akaba nawe yatubwiraga ko amakuru yo kuba yagejejwe ino ntacyo ayaziho kuko nta dossier ye bafite yatuma babikurikirana.