Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa by’ingabo z’igihugu”Army Week”wabereye mu karere ka Gicumbi; Umurenge wa Gatoma, Minisitiri w’ingabo James Kabarebe yabwiye abaturage ko urugamba rwo kwibohora rugikomeje, ko nyuma y’amasasu hasigaye urugamba rwo kurwanya ubukene.
Ni umuhango wabereye mu duce twinshi tw’igihugu, aho ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubaka ibigo nderabuzima mu gihugu hose, ni muri gahunda bihaye yo kubaka ibigo nderabuzima 500 bitarenze uyu mwaka wa 2014, icyakora bazabanza kubaka ibigo 44 muri iki cyumweru cyahariwe ingabo.
Kabarebe yabwiye abaturage ko bimwe mu byatumye RPA (Rwanda Patriotic Army) ihaguruka, harimo no kubohora abanyarwanda ingoyi y’ubukene. Yagize ati:”Intambara na Jenoside byararangiye ariko urugamba rwo kwibohora rurakomeje. Ubu noneho turi kurwana dufatanyije n’abaturage bacu turwanya ubukene ngo tugere ku iterambere.”
Umuvugizi w’igisirikre cy’u Rwanda Brig.Gen Joseph Nzabamwita yabwiye itangazamakuru ko buri kigo nderabuzima kizaba kigizwe n’ibyumba bine,bizajya bitwara amafaranga ari hagati ya miliyoni24 Rwf na miliyoni 25 Rwf buri kimwe.Mu gice cya mbere hazubakwa ibigo nderabuzima 44, bizatwara miliyoni 400 z’amafaranga y’u Rwanda.