Mu kiganiro Perezida Kagame aherutse kugirira i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, asubiza ibibazo bijyanye n’abamunenga yavuze ko atazacibwa intege n’abanyamakuru cyangwa abavuga ko baharanira uburenganzira bwa muntu bakomunenga ahubwo ko azakomeza guha Abanyarwanda serivisi za ngombwa.
Perezida Kagame yagize ati “Niba udashaka kunengwa, ceceka, wigira icyo ukora kandi ntukagire n’icyo uba. Abantu bazavuga ariko mfite umurimo wo gukora ; uwo murimo ni uguha Abanyarwanda umutekano, iterambere n’amahirwe (Opportunity).”
Perezida Kagame yakomeje avuga ko Abanyarwanda ari bo bazamucira urubanza rutandukanye n’abamuvuga barimo n’abanyamakuru bavuga u Rwanda bamenye ari uko bifashishije murandasi (Internet).
Ati “Abanyarwanda bazanshira urubanza bitandukanye n’abanyamakuru batigeze na rimwe banasura u Rwanda ahubwo icyo bazi gusa ni igihugu bamenya babanje kwifashisha murandasi. Ikibazo ni abana bacu biga neza ? Ese abaturage bacu baravurwa ? Bongererwa ubumenyi kandi banahabwa ijambo ?”
Iki kiganiro cyabaye kuwa Mbere kikaba cyarayobowe na Ambasaderi Pierre Prosper, wahoze ashinzwe ibyaha by’intambara i Los Angeles muri USA.
Pierre Prosper yashimye Perezida Kagame avuga ko amufata nk’intwari ati “Uyu muperezida ni intwari iyo witegereje aho yagejeje igihugu mu iterambere ry’ejo hazaza ndetse no guhagarika Jenoside.”
Muri icyo kiganiro kandi Perezida Kagame yanagarutse kuri Jenoside ndetse no ku nkunga z’amahanga.
Avuga ku nkunga z’amahanga Kagame yemeje ko ntawuzanze ariko zigomba kuza zishimangira Kwigira
Ati “Twemera ubufasha, turabukeneye ariko nitwe tugomba kuba mu mwanya wo kubaka igihugu cyacu. Nitwe tuzatekereza ikigomba gukorwa kandi tugafatanya n’inshuti n’abafatanyabikorwa. Nitwe tugomba kumenya ejo hacu hazaza.”
Mu bihe byahise byakunze kugaragara ko inkunga z’amahanga zagiye zitangwa ariko banyiri ukuzitanga bakazifashisha nk’igikoresho cya politiki nk’uko byakunze kugaragazwa n’abayobozi b’u Rwanda.
Kuva aho ibyo bigaragariye u Rwanda rwafashe umwanzuro wo guharanira kwigira hagamijwe kurwanya kubuzwa ubwigenge n’ubwisanzure bitewe n’inkunga z’amahanga.
Mu gihe cyashize kandi ibihugu bitandukanye byahagarikiye inkunga u Rwanda ; hahita hashyirwaho ikigega Agaciro Development Fund nacyo kiri muri gahunda yo kwigira udategereje akaza imahanga.
Perezida Kagame mu kiganiro cye yanavuze ko ubu u Rwanda rwabaye igihugu cy’icyizere n’agaciro.
src/Igihe