Tuesday, March 9, 2021
  • About
  • Advertise
  • Careers
  • Contact
Makuruki
  • Home
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politiki
  • UBUKUNGU
  • Umurimo
  • Login
No Result
View All Result
Makuruki
Home Politiki

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko nta bantu baburirwa irengero mu Rwanda

admin by admin
May 18, 2014
in Politiki
0
0
SHARES
1
VIEWS
Share on FacebookShare on Twitter

Kubera ibyegeranyo by’imwe mu miryango mpuzamahanga biri kuvuga ko mu Rwanda hari abantu baburirwa irengero cyangwa bashimutwa, Polisi y’u Rwanda iranyomoza ibyo byenyeranyo ivuga ko ari”ibinyoma“ kandi ”nta shingiro“ bifite.

1378927692Damas-Gatare.jpg

Related posts

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

February 4, 2021

“Gitifu warashwe; igisambo gikorana n’umwanzi!” Guverineri BOSENIBAMWE

August 4, 2014

ACP Damas Gatare, Umuvugizi wa Police y’u Rwanda

Kuri uyu wa gatanu, Umuryango Mpuzamahanga Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwamuntu (Human Rights Watch), watangaje ko kuva mu kwezi kwa Werurwe mu Rwanda umubare w’abantu baburirwa irengero cyangwa bashimutwa wiyongereye, kugeza ubu ngo bakaba bageze kuri 14, ndetse bakongeraho ko bamwe muri bo” bafungiwe muri gereza z’igisirikare cy’u Rwanda”.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, aratangaza ko ibyo birego atari byo. Aha yagize ati:”Mu Rwanda nta bantu baburirwa irengero, ibyo birego sibyo, nta n’ishingiro bifite”.

Yakomeje avuga ati:” Mu minsi ishize mu maperereza no gufata abakekwagaho gushaka guhirika ubutegetsi buriho mu Rwanda, hari abantu batawe muri yombi. Kubafata bose bishobora gufata igihe, ariko ubu dufite abantu 35 bakekwaho ibi byaha, bakaba bagiye gushyikirizwa ubushinjacyaha mu turere twa Rubavu na Musanze”.

ACP Gatare yanasobanuye ko ifatwa ry’aba bantu bakekwa abaturage, inzego z’ibanze n’izindi nzego z’umutekano barigizemo uruhare.

ACP Gatare akaba abwira abanyarwanda ko inzego z’umutekano zikora akazi kazo ”mu buryo bwubahirije amategeko kandi ntawe zihutaje “.

Akaba akomeza asaba abaturage gukomeza gukorana na Polisi, batangira amakuru ku gihe, kuko aribwo buryo bwo kwicungira umutekano.

Ibikorwa by’umutekano mucye byagaragaye mu ntara y’amajyaruguru n’ ibice bimwe by’intara y’Iburengerazuba, byatumye mu kwezi gushize Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu James Musoni ari kumwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana basura intara y’Amajyaruguru, aho bashishikarije abaturage n’abayobozi b’inzego z’ibanze kubumbatira umutekano n’imiyoborere myiza birinda ibihuha.

Mu bafashwe hakaba harimo n’abayobozi b’inzego z’ibanze, kandi bakaba barafashwe nyuma y’amakuru afatika yatanzwe n’abaturage.

Avuga ku rupfu rw’umwe mu bakekwaga witwa Nsengimana Alfred warashwe kuwa gatanu, ACP Gatare yagize ati: “Mu gihe yari agiye kwereka itsinda ry’abashinjacyaha aho yavugaga ko hahishe izindi mbunda, yashatse gutoroka umucungagereza aramurasa arapfa”.

RNP

Previous Post

Ibaze hagize umuyobozi wa BAD usura KIST agasanga inyubako bateye inkunga igiye kugwa

Next Post

Dore bimwe mu byaranze iyi weekend dusoje mu mikino itandukanye

Next Post

Dore bimwe mu byaranze iyi weekend dusoje mu mikino itandukanye

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

RECOMMENDED NEWS

Perezida Barack Obama yatangaje uko abona politiki y’ububanyi n’amahanga y’Amerika mu bihe biri imbere

7 years ago

Umushoferi wa Raila Odinga araregwa kwiba no gukorakora umunyamakuru ku ngufu

7 years ago

Amwe mu mafoto yamamaye mu cyumweru cyo kuwa 10 kugeza kuwa 16 Gicurasi 2014

7 years ago

Man City irasabwa miliyoni 50 z’amayero yo kugura umukinnyi Ross Barkley ugomba gusimbura Yaya Toure.

7 years ago

FOLLOW US

  • 81 Followers
  • 45.8k Followers

BROWSE BY CATEGORIES

  • IBINDI
  • IKORANABUHANGA
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • IYOBOKAMANA
  • MU MAHANGA
  • OPINIONS
  • POLITIKE Y'U RWANDA
  • Politiki
  • SERVICE
  • UBUKUNGU
  • UBUREZI
  • UBUTABERA
  • UBUZIMA
  • UMUJYI WA KIGALI
  • Umurimo
  • UMUTEKANO
  • Uncategorized
  • URUKUNDO
  • VIDEWO

POPULAR NEWS

  • Nyuma y’imyaka 64, mu Rwanda hongeye kuvumburwa ubwoko bw’ikinyabuzima cyari cyarazimiye

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Mashami ashobora kuba yarasinyanye abasezerano na FERWAFA atazi icyo avuga.

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Yiyahuye amaze kumenya ko yaryamanye n’uwo bahuje amaraso

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Demba Ba yavunitse imvune yateye ubwoba abakunzi ba ruhago ku Isi nzima

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
  • Minisitiri w’Intebe MUREKEZI Anastase amaze kugeza ku Nteko Ishinga Amategeko Gahunda ya Guverinoma nshya!

    0 shares
    Share 0 Tweet 0
Makuruki

Tubagezaho amakuru asesenguye

Follow us on social media:

Recent News

  • Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari
  • Lionel Mesi yeretswe ikarata itukura ya mbere kuva akinira Barcelone
  • DR.Congo: Thambwe Mwamba akekwaho kunyereza miliyoni $7

Category

  • IBINDI
  • IKORANABUHANGA
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • IYOBOKAMANA
  • MU MAHANGA
  • OPINIONS
  • POLITIKE Y'U RWANDA
  • Politiki
  • SERVICE
  • UBUKUNGU
  • UBUREZI
  • UBUTABERA
  • UBUZIMA
  • UMUJYI WA KIGALI
  • Umurimo
  • UMUTEKANO
  • Uncategorized
  • URUKUNDO
  • VIDEWO

Recent News

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by’umutekano muke biri muri Afurika y’Ibiyaga bigari

February 4, 2021
Lionel Mesi yeretswe ikarata itukura ya mbere kuva akinira Barcelone

Lionel Mesi yeretswe ikarata itukura ya mbere kuva akinira Barcelone

February 3, 2021
  • About
  • Advertise
  • Careers
  • Contact

© 2021 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

No Result
View All Result
  • Home

© 2021 JNews - Premium WordPress news & magazine theme by Jegtheme.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms below to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In