Kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda yerekanye imodoka nshya ishobora gutabara abahuye n’ibiza bari mu burebure bwa metero 54 z’ubujyejuru, ikanazimya inkongi z’umuriro ziri hejuru y’izi metero, ikaba inaterura ibiro 600.
Ubwo herekanwaga uko iyi modoka ikoreshwa, aha ni kuri ULK
Ubwo herekanwaga iyi modoka ku mugaragaro, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no kurwanya ibiza berekanye uko iyi modoka ikora, berekana uko yaterura ibintu ibijyana hejuru kimwe no kubikurayo. Iki gikorwa kikaba kerekaniwe kuri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK).
Atangiza iki gikorwa ku mugaragaro, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe kuzimya inkongi z’umuriro no kurwanya ibiza, Senior Superitendent of Police(SSP) Jean de Dieu Gashiramanga yavuze ko nk’uko inshingano za Polisi ari ukurinda umutekano w’abanyarwanda n’ibintu byabo, ari muri urwo rwego yaguze iyi modoka kugirango uko u Rwanda rutera imbere mu mpande zose na Polisi y’u Rwanda iri kongera ubushobozi bwo kuba yanatabara abari mu kaga.
Iyi modoka ikaba ari iya mbere ibonetse mu Rwanda ishobora gutabara abantu bari muri metero zingana gutya.
Polisi y’u Rwanda ikaba yari inasanganywe indi modoka iterura ibintu cyangwa abantu bari kure mu bujyakuzimu.
Haramutse hari ibindi bisobanuro mwakenera, mwahamagara ku murongo w’112 cyangwa 111 ndetse na nimero ya terefoni y’ubuyobozi bw’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kuzimya inkongi z’imiriro no gutabara abari mu kaga ariyo 0788311120.