Kuva kuri uyu wa kabiri tariki 1 kugeza tariki 3 Nyakanga 2014, u Rwanda ruzakira inama y’iminsi itatu y’abagore bari mu Nteko zishinga Amategeko baturutse mu bihugu 30, aho bazaba bigira ku byo u Rwanda rwagezeho nyuma yaho rukomeje kuza ku isonga mu kugira abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko, aho bazagaragariza abazitabira iyo namaakamaro ko kugira abagore benshi mu nzego z’ubuyobozi.
Iyi nama izitabirwa n’abagore baturuka mu Nteko zishinga Amategeko zo mu bihugu 46 bitandukanye ku isi, bari mu Ihuriro ry’abagore bari mu Nteko zishinga Amategeko(WIP). Ikaba yarahawe umutwe ugira uti: “Abagore mu Nteko Ishinga Amategeko, Iterambere ry’umuryango.” Ikazibanda ku kamaro k’uburinganire muri politiki ndetse n’inyungu bigirira umuryango.
Nyakubahwa Perezida w’umutwe w’Abadepite: Mukabarisa Donatille
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko/ Umutwe w’abadepite Nyakabahwa Mukabalisa Donatille yavuze ko u Rwanda nk’igihugu cyanyuze mu bibazo birimo na Jenoside, hari hakenewe imbaraga za buri wese ngo igihugu cyiyubake.Yagize ati: “U Rwanda rwari rukeneye ko abantu bose bashyira hamwe kugira ngo biyubake kandi batange ikizere ko Jenoside itazongera kuba.”
Iyi nama kandi izitabirwa n’abayobozi batandukanye n’abashyitsi barenga 150, izafungurwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubuka y’u Rwanda Paul KAGAME , ndetse na Minisitiri w’intebe wa Noruveje Erna Solberg. Ikazasoza imirimo yayo tariki 3 Nyakanga 2014.
Abashyitsi bazitabira iyi nama bazasura ibikorwa bitandukanye hirya no hino mu gihugu, ariko by’umwihariko bakazifatanya n’abanyarwanda tariki ya 4 Nyakanga 2014, ubwo u Rwanda ruzaba rwizihiza isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rwibohoye.
Tukazabakurikiranira ibikorwa by’iyi nama umunsi ku munsi.
Ferdinand M.