Ambassadeur w’Rwanda muri ONU Gasana Richard ari kumwe na Ban Ki Moon, Umunyamabanga Mukuru wa Loni
Mu gusubiza ibikubiye muri iyo raporo, ambasaderi w’u Rwanda mu muryango w’abibumbye bwana Richard Gasana, nawe yabigaragaje mu nyandiko y’amapaji 5,
Gusa atangira ashima intumwa y’umuryango w’abibumbye ku rugendo rw’icyumweru yamaze mu Rwanda, akabasha no kwibonera ibimaze kugerwaho mu rwego rwo guteza imbere uburenganzira bwa muntu mu Rwanda.
Avuga ko hari amakuru Bwana Maina Kiai yagiye abwirwa mu Rwanda y’ibinyoma, kuba muri raporo ye, Bwana Maina kiai avuga abantu bagiye batabwa muri yombi, bagashyikirizwa inkiko, Ambasaderi gasana yavuzeko u Rwanda ari igihugu cyiyemeje kugendera ku mategeko, bityo uwo ari wese kugera no ku banyapolitiki, uwaramuka yangije ituze rusange ry’igihugu agomba kubiryozwa.
Ku bijyanye n’uburenganzira bwo kuvuga icyo umuntu atekereza no kwishyira hamwe, Ambasaderi Richard Gasana asobanurira maina kiai ko mu Rwanda hari itegeko risobanutse kandi ko ubu hamaze kwemererwa amashyaka 11 yose, ibi bikaba ari ikimenyetso, ko u Rwanda rutabuza abantu gushinga amashyaka no kwishyira hamwe, igihe bujuje ibyangombwa bisabwa n’amategeko.
Kuba hari ubusumbane bw’amashyaka imbere y’inzego z’ubutegetsi bwa Leta, ngo ayo makuru yahawe ntabwo ari yo, ahubwo Ambasaderiu Gasana avuga ko amashyaka yose mu Rwanda areshya kandi anafite uburenganzira bwo kunenga ibitagenda, agahakana ko nta bwoba mu mashyaka, ndetse nta make atoneshwa kurusha ayandi.
Hari ibyo Bwana Maina kiai yagaragaje kuburirwa irengero mu buryo budasobanutse kwa bamwe nka bwana Aimable Sibomana Rusangwa, aha Ambasaderi Gasana yavuze ko u Rwanda rutazi na busa irengero ry’uwo muntu, ahubwo asaba Maina Kiai gutanga amakuru afatika ku iburirwa irengero ry’uwo mugabo, maze leta ikabikurikirana.
NKuko tubikesha Isango Star, Icyo yita inzira ndende zifatwa nko guca intege imikorere y’imiryango itagengwa na leta, Bwana Maina kiai akanavuga ko habaho kuyikurikana mu buryo bukomeye, ndetse agashinja inzego za Leta cyane cyane RGB, ambasaderi Gasana avuga ko kugera ubu mu Rwanda uburyo bwo kwandikisha umuryango wigenga byorohejwe cyane, ndetse ngo no mu bindi bihugu by’amahanga, haba hari inzira zikurikizwa mu guha ibyangombwa iyo miryango, no gukurikirana imikorere yayo, Ambasaderi Gasana akaba asanga rero nta gitangaje kuba u Rwanda narwo rwabikora gutyo.