Bamwe mu bayobozi bakuru bo mu Rwanda ngo ubukene ni bwose , kuko ngo amafaranga bahembwa atajyanye n’ubuzima umuyobozi wo kui urwo rwego yakagombe kubamo.Bakaba ahubwo basaba urwego rw’umuvunyi gukora iperereza kuri bamwe mu bayobozi bakuru bafite abana mu mashuri yo hanze kuko ngo amafaranga bahembwa adashobora gutuma urihira amashuri umwana wiga hanze y’igihugu.
Imodoka zikunze guhabwa abayobozi
Bimenyerewe ko iyo uvuze imwe mu myanya ikomeye y’abayobozi bakuru mu gihugu, abenshi bahita bumva abakire.Akenshi iyo myanya ni nk’abaminisitiri, abanyamabanga ba Leta muri za Minisiteri, abadepite n’abandi bantu bafite imyanya ikunda kuvugwa mu bitangazamakuru.
Nyamara nubwo abanyarwanda benshi bazi ko abantu nk’abo aba ari abakire, bamwe muribo barabinyomoza, bakavuga ko ahubwo ubukene bubamereye nabi kuko imibereho babamo idakwiye umuntu ufite imyanya nk’iyo ndetse ngo abenshi amafaranga bakoresha mu kwezi aruta kure ayo Leta ibagenera.
Nkuko bitangazwa n’ikinyamakuru Izuba Rirashe, hari umuyobozi wo ku rwego rw’igihugu utarashatse kwivuga izina baganiriye avuga ko bahembwa amafaranga make cyane.Yagize ati : “”Uretse ibyubahiro duhabwa ariko uyu mushahara baduha ni muto cyane, ziriya Miliyoni 5 baduha dutangiye imirimo kugira ngo tugure ibikoresho ntabwo zijyanye n’ibiciro biri ku isoko, bigusaba ko nyine ugura salon ihwanye n’urwego urimo kandi ubwayo iri hejuru ya miliyoni 3, shyiraho ibindi bikoresho bikenewe mu rugo, usanga ya mafaranga abaye make cyane ugatangira gushakisha ahandi…”
Uyu muyobozi avuga ko ubundi bahabwa ibihumbi magana atanu byo gukodesha inzu abamo, nyamara we inzu abamo ayishyura ibihumbi 600.Akaba yarakomeje avuga ko yibaza aho bagenzi be bakura amafaranga bishyurira abana babo amashuri yo mu mahanga.Yagize ati : “Twarashize erega ahubwo nibaza abaministri bafite abana biga hanze aho bakura amafaranga!
Akaba asaba urwego rw’umuvunyi gukora iperereza ku mitungo y’abo bayobozi bafite abana biga mu mahanga, kuko bitumvikana aho bakura ayo mafaranga.
Ikindi kandi ngo na ya modoka ihenze agendamo, kimwe cya kabiri cy’umushahara wabo kiyishiriraho bayitaho buri kwezi.
Ubusanzwe Minisitiri w’intebe buri kwezi ahabwa umushahara mbumbe ungana na 3.951.129 Frw, agahabwa ibihumbi 600 byo kwakira abashyitsi mu kazi, imodoka y’akazi , uburyo bw’itumanaho n’amafaranga ibihumbi 600 yo kwakira abashyitsi mu rugo.Ahabwa kandi uburinzi mu rugo no mu kazi.
,Minisitiri mushya wese abanza guhabwa miliyoni eshanu zo kugura ibikoresho byo mu nzu, kandi agahabwa buri kwezi umushahara ungana na 2.304.540 Frw.
Mu Rwanda usanga ariho Minisitiri waho ahembwa make ugereranyije n’abandi ba Minisitiri bo karere kuko nko muri Kenya, mishahara y’abaminisitiri ikubye incuro zirindwi iy’abo mu Rwanda.