Umuyobozi w’itorero ry’abapantekote ururembo rwa Nyakabanda Reverend Pasteur Emmanuel Rurangirwa, arasaba abakirisitu basengera muri ADEPR cyane cyane urubyiruko guca ukubiri n’ibiyobyabwenge.
Ibi yabivugiye mu giterane cy’urubyiruko cyateguwe n’iryo torero kigamije kurukangurira kwirinda ibiyobyabwenge, kikaba cyarabereye mu murenge wa Nyakabanda kigahuza urubyiruko 460.
Mbere y’uko gitangira urwo rubyiruko rwabanje gukora urugendo rwo kwamagana ibiyobyabwenge ruva ku nzu y’urubyiruko ya Kimisagara kugera aho urusengero ruri mu Nyakabanda.
Reverend Rurangwa yabwiye uru rubyiruko ko ibiyobyabwenge byangiza ubuzima bw’ubifashe
Akaba yaravuze ati:” Ingaruka z’ibiyobyabwenge ni nyinshi zituma ubifata yishora mu bindi byaha nk’ubujura, urugomo, gufata ku ngufu n’ibindi. Ntitugomba kubura intama kubera ibiyobyabwenge, kandi umutekano ureba buri munyarwanda, natwe abakirisitu tugomba gufatanya n’abandi kurwanya ibiyobyabwenge”.
Reverend Rurangwa yasabye uru rubyiruko rw’abakirisitu gutanga amakuru y’abakoresha n’abacuruza ibiyobyabwenge ndetse n’ikindi cyose cyahungabanya umutekano w’aho batuye.
Rev. Rurangirwa kandi yashimye Polisi y’u Rwanda kubera ukuntu ishishikariza abaturage n’abakirisitu kwicungira umutekano.
Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga n’amahugurwa mu ishami rya Polisi rishinzwe ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha (Community Policing) Chief Inspector of Police (CIP), Kabandana Claude, yabaganirije ku kwirinda no kurwanya ibyaha binyuranye, harimo kunywa ibiyobyabwenge, anabasobanurira ingaruka zabyo zirimo gutwara inda zitateguwe, guta amashuri n’ibindi.
Yabashishikarije kandi no gutanga amakuru y’ahantu hose haba harangwa ibiyobyabwenge.
Umwe muri urwo rubyiruko wakoreshaga ibiobyabwenge akaba yarabiretse Mbarushimana Athanase yatanze ubuhamya agira ati:” Ibiyobyabwenge byatumye nkora ibyaha byinshi. Ndashima Imana yamfashije kubireka ubu nkaba ntagikora ibyaha bitandukanye”.
Uru rubyiruko rwemereye Polisi ko bagiye kujya batanga amakuru y’icyahungabanya umutekano ku gihe, ndetse n’umuntu wese wishora mu byaha.
Polisi y’u Rwanda yanatanze ibiganiro ku kurwanya ibiyobyabwenge ku banyeshuri 119 b’ishuri ry’imyuga rya New Hope, n’abandi 318 bo ku ishuri ry’imyuga rya Muhazi (Ecole Techique Muhazi), nabo bakaba bariyemeje kurwanya ibiyobyabwenge.
Source: RNP