Inama y’iminsi mpuzamahanga yari imaze iminsi itatu iteraniye I Kigali yahuzaga abadepite baturutse mu Nteko zishinga Amategeko mu bihugu 51 hirya no hino ku isi yashoje imirimo yayo kuri uyu wa kane 3 Nyakanga 2014, isozwa ku mugaragaro na Nyakubahwa Perezida wa Sena Jean Damascene Ntawukuriryayo.
Perezida wa Sena Dr. Ntawukuriryayo Jean Damascene ubwo yasozaga inama
Mu ijambo rye Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene yabwiye abari bayitabiriye ko agaciro k’umugore ari agaciro k’igihugu, ko nta gihugu gishobora gutera imbere cyangwa kugira icyubahiro kitabanje kubahisha umugore, Yatanze urugero ku Rwanda ko kugira ngo rutere imbere ari ko rwabanje guha agaciro umugore. Akaba yavuze ko agaciro umugore afite ari na ko gaciro k’igihugu kiba gifite. Dr. Ntawukuriryayo yagize ko nta gihugu cyatera imbere kidahaye agaciro abagore kubera ko agaciro k’igihugu kagaragazwa n’agaciro k’abaturage bacyo harimo n’abagore. Akamaro n’agaciro by’umugore aribyo bigaragaza agaciro k’igihugu.
Ifoto y’urwibutso y’abitabiriye Inama ya WIP
Nyuma yo gusoza inama abagize Inteko Ishinga Amategeko Imitwe yombi bari kumwe n’Uwashinze Ihuriro ry’abadepitekazi bari mu Nteko zishinga Amategeko ku Isi Madamu Silvana Koch Mehrin, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru aho baagaragaje ko bishimira uko inama yageze n’ibyayivuyemo. Perezida wa Sena Dr. Ntawukuriryayo akaba yashimangiye ko ihame ryo guteza umugore imbere mu Rwanda ritazasubira inyuma kandi kuba hari benshi baba bibaza ko bizagera igihe bigahinduka atari byo kuko kuba umubare w’abagore mu Nteko zishinga Amategeko, byahinduye byinshi mu mibereho y’igihugu by’umwihariko umuryango nyarwanda.
Hon Mukabarisa Donatille, Dr. Ntawukuryayo Jean Damascene na Hon Silvana Koch Mehrin
Naho kuri iki kibazo Honorable Mukabarisa Donatille Perezida w’Umutwe w’abadepite yasobanuye ko ubwinshi bw’abagore mu nzego zifata ibyemezo budakwiye kureberwa mu mibare gusa aho bakwiye kubirebera mu cyo bamaze muri iyo myaka. Yavuze ko bidashoboka ko wateza imbere igice cy’abanyarwanda wirengagije ko 52% ari abagore n’abakobwa, bityo gikwiye kwitabwaho byihariye.
Bamwe mu banyamakuru bitariye ikiganiro
Kuri Madamu Silvana Koch Mehrin yishimiye uko inama yagenze ashimira u Rwanda, avuga ko hari ingamba nyinshi zigiye gushyirwa mu bikorwa ku masomo bakuye mu Rwanda.
Inama itaha ikazebera mu gihugu cya Mexico.
Inkuru & Photo: MakuruKi.Com