Kanyankore Gilbert
Nyuma yaho byakomeje gucicikana mu Itangazamakuru ko umutoza Kanyankore Gilbert batazira Yaounde ko yagizwe Team manager w’Ikipe y’igihugu Amavubi, kuri ubu uyu mutoza watozaga ikipe ya Kiyovu Sports aratangaza ko aka kazi bavuga ko yahawe nta byo azi ko atigeze anakemera.
Mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Izuba Rirashe, ubwo yabazwaga ku makuru avuga ko yaba agiye gusubira mu ikipe ya Vital’O nyuma yo kurangiza amasezerano ye muri Kiyovu Sports, Kanyankore Yaounde yemeye ko ayo makuru ari ukuri. Abajijwe n’umunyamakuru uko azabangikanya iyi mirimo yombi no kuba Team manager w’ikipe y’iguhugu Amavubi, Kanyangore atarya umunwa yasubije agira ati “njyewe kariya kazi bakampaye ndetse babishyira mu itangazamakuru batabanje kumbaza, sinigeze nkemera rwose, ndetse nabo ubwabo narabibabwiye, ubwo rero gutoza Vital’O ntaho nzahurira n’u Rwanda kuko ako kazi ntagashaka ubwo bazashaka ugomba kunsimbura.”
Ibi byatumye dushaka kumenya icyo FERWAFA ibivugaho, dushaka kuvugana na Visi Perezida wa FERWAFA akaba n’Umuvugizi wayo KAYIRANGA Vedaste ntibyadukundira, tumwandikiye ubutumwa bugufi, yari atarabusubiza kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Ibi bikaba bigaruka ku kibazo cy’imitangire y’akazi mu ishyirahamwe ry’Umupira w’u Rwanda uburyo bikorwamo, niba akazi gahabwa uwagasabye cyangwa ubishoboye, inzira byaba binyuzwamo.