Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside yumvise ibisobanuro by’umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Bwana Ndizeye Willy, ku bibazo byihariye abaturage bagejeje ku badepite bagize iyi Komisiyo y’abadepite y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside.
NDIZEYE Willy Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, imbere ya Komisiyo y’Abadepite
Bimwe mu bibazo byari byagejejwe ku badepite nkuko Honorable Byabarumwanzi Francois Perezida wa Komisiyo yabisobanuye, ni ikibazo cy’umuturage witwa Rutagarama John. Uyu muturage akaba yaracitse ku icumu rya Jenoside akaba yaratuye mu Murenge wa Ndera. Nyuma ya Jenoside ahari amasambu y’iwabo Akarere kifuje kuhubaka umudugudu, bityo kamusaba ko bamubarira akishyurwa kugira ngo hajye ibikorwa rusange byo kuhubaka umudugudu.
Uko ikibazo cya RUTAGARAMA John giteye
Uyu muturage Rutagarama John avuga ko yagurishije isambu y’iwabo igakatwamo ibibanza, akaba yari yahawe amafaranga 2,500,000 Frws mu masezerano yari afitanye n’Akarere ka Gasabo, ariko bakaba bari bumvikanye ko muri iyo sambu hagabanywamo ibibanza bya metero 25 kuri metero 30, ikibanza kimwe kikagurwa ibihumbi 100. Uyu Rutagarama akaba avuga ko Akarere ka Gasabo kamufatiranye kakamuhenda ngo kuko havuyemo ibibanza birenze 25.
Kuri iki kibazo Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo Ndizeye Willy yagaragaje ko nk’ Akarere ka Gasabo uyu muturage nta deni bamufitiye, asanga kuba yaragurishije ubutaka, kuri uyu munsi akaba ari bwo abona ko yahenzwe nta gaciro byahabwa kuko n’ubundi igiciro cy’ubutaka kigenda kizamuka buri munsi. Ndizeye avuga ko uyu muturage icyo yakorerwa cyose yagikorerwa nk’umuntu utishoboye atagikorerwa nk’ufitiwe umwenda n’Akarere, bityo akaba ari ku rutonde rw’abandi baturage ba Gasabo bafashwa.
Abadepite bagize Komisiyo y’ubumwe bw’abanyarwanda no kurwanya Jenoside
Kuri iki kibazo abadepite basabye uyu muyobozi w’Akarere ka Gasabo niba hatarebwa uburyo uyu muturage yashyirwa ku rutonde rw’abagomba gufashwa vuba aho kugira ngo ahore asiragira mu nzego. Ku kibazo cy’ibibanza avuga ko byaba birenze umubare w’ibibanza 25 byemejwe mu masezerano, Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yavuze ko bagiye kongera , bagasuzuma niba koko ibivugwa n’uyu Rutagarama ari ukuri, bityo nibasanga ari byo Akarere kakaba kiteguye kumwishyura kandi kamwishyura ku giciro cy’ubutaka cy’ubu ngubu, kugira ngo anafashirizwemo nk‘utishoboye. Aha Mayor Ndizeye akaba avuga ko mu gihe baba bamwishyuye azahita akurwa ku rutonde rw’abagomba gufashwa batishoboye, kuko icyo gihe azaba abonye ubushobozi bwo kuba yagira icyo yaheraho akora.
Ikibazo cy‘ Uwantege Clarisse
Mu kindi kibazo cyagombaga gutangwaho ibisobanuro n’Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo, ni ikibazo cy’umuturage witwa Uwantege Clarisse akaba ari imfumbyi ya Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994, uvuga ko nyuma ya Jenoside, aho iwabo bari batuye mu Murenge wa Kimironko, mu itongo ryari ririmo inzu y’iwabo, nyuma ya Jenoside hagurushijwe n’ Akarere maze we, akaza gushyirwa mu mudugudu uherereye mu Murenge wa Bumbongo mu Karere ka Gasabo kugira ngo atazongera kuburana imitungo y’iwabo. Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, ikaba yabajije uyu Muyobozi niba iki kibazo hari icyo bakiziho n’icyo bagikozeho.
Ndizeye Willy yasubije abadepite ko iki kibazo atari agifiteho amakuru ahagije, ko agihe guhamagara uyu muturage bityo akazagikurikirana ngo barebe uburyo cyakemurwa. Gusa uyu Muyobozi akaba avuga ko mu gihe yaba asubijwe imitungo yahita asabwa gusubiza inzu yahawe mu mudugudu kuko aba yarayihawe nk’ingurane.
Abadepite bagize Komisiyo y’Ubumwe bw’Abanyarwanda, Uburenganzira bwa Muntu no kurwanya Jenoside, bakaba basabye Umuyobozi w’Akarere ka Gasabo gukurikirana ibi bibazo mu gihe cya vuba akazabagezaho raporo y’uburyo byakemuwe, maze Mayor Ndizeye Willy abemerera ko bitarenze tariki ya 27 Kamena 2014 azaba yamaze kubagezaho uko ibi bibazo byose byakemuwe.