Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali ubwo yasuraga abaturage b’ umurenge wa Jabana yabasabye kwima amatwi ibihuha, cyane cyane iby’ abirirwa basakuza nk’ imiyugira, ko bakwiye kubima amatwi ahubwo bakumva urusaku rubaye rwinshi bagahungura uwo muyugira kugirango bikomereza ibikorwa bibateza imbere, kuko ntacyo wakora ngo ukigereho igihe udafite amahoro n’ umutekano.
Mu ijambo rye yagejeje ku batuye i Jabana yababwiye ko umutekano w’ abanyarwanda ari ikintu cy’ agaciro ko bagomba kuwukomeraho kuko abanyarwanda bazi neza igihe igihugu cyabuze umutekano n’ amahoro aho byategejeje.
Ibyo rero ngo tugomba kubigeraho twirinda ibihuha biri hanze aha, aho usanga abashaka gusenya igihugu birirwa basakuza nyamara n’ ubwo basakuza ntacyo bageraho, urwo rusaku rwabo rero ntirukwiye kugira umunyarwana rurangaza ahubwo abanyarwanda bakwiye kwima amatwi urwo rusaku bakikomereza gahunda zabo.
“Aho mujya mwumva imiyugira iduhira hirya no hino ibintu byinshi cyaneee, umuyugira nta rubori uba ugifite ntushobora kukuruma. Umuyugira ni uruyuki rwataye urubori, rurangwa no gusakuza cyane, iyo uruyuki rwabaye umuyugira ntago rutanga ubuki, nta mumaro, cyokora cyo rurasakuza cyane. Umunyarwanda wibereye muri gahunda ze ntakwiye kurangazwa n’ umuyugira, igihe umuyugira uduhiriye uwima amatwi wakumva wakurambiye n’ urusaku ugahungura, iyo uwuhamije ugwa iriya ugataraka ugakumbagara , wowe ukikomereza gahunda zawe, ugakomeza urugendo”. Fidele Ndayisaba.
Fidele Ndayisaba ubwo yari i Jabana
Yakomeja avuga ko yizeye ko abanyarwanda bazi ibibafitiye akamaro bityo bakwiye kwima amatwi abirirwa baduhira, basakuza hirya no hino ku ma radiyo n’ ahandika iby’ imiyugira tukabyima amaso ahubwo tukikomereza gahunda zacu zo gutera imbere ndetse n’ umuyugira washaka kuguhunahunaho ukawuhungura.
“Hari abajya baza kwigisha amacakubiri , ukumva amaradiyo agasakuza ngo hari abagize icyo babazwa,none se wowe uraza gutesha abantu igihe, ubwo uba wabaye umuyugira baba baguhunguye. Ba bagore mwujya mwumva bata ingo zabo i Burayi bakaza kuvuga ngo,… wowe utaye urugo rwawe ngo uraza kuyobora abanyarwanda, wananiwe urugo rwawe urutaye iyo ngiyo, wabanje ugatahura n’ urugo rwawe ukarushyira mu Rwanda mbere yo kujijisha abantu. abanyarwanda ntago ari aba gutoragurwa n’ uwataye urugo.” Fidele Ndayisaba.
Ese Mayor Fidele NDAYISABA ni nde yaba yarashatse gutunga urutoki?
Nyamara n’ubwo uyu muyobozi atigeze yerura ngo amuvuge izina ry’uwo yashakaga kuvuga ko adakwiye kuba yayobora abanyarwanda, benshi mu bakurikiranye ijambo ry’uyu muyobozi bahamya ko uwatunzwe urutoki n’uyu muyobozi w’Umujyi ko ari Ingabire Victoire umukuru w’Ishyaka FDU Inkingi wavuye I Burayi asize umuryango we, aje kwiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika, kuri ubu akaba ari mu buruko kubera ibyaha akurikiranyweho, ndetse n’ abandi birirwa bavuga ku maradiyo no mu binyamakuru biha Kunenga abayobozi b’ u Rwanda.
Victoire Ingabire,
Uru rugendo rw’ Umuyobozi w’ Umujyi wa Kigali akaba yararukoze mu rwego rwo gusura abaturage no kureba ko ibikorwa by’ amajyambere banagenerwa bibageraho.
Inkuru bijyanye kanda hano usomye ibyaranze uregendo rwa Meya NDayisaba mu Murenge wa Jabana