Uhagarariye Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) mu Rwanda yasezeye kuri Perezida Kagame, kuri uyu wa 4 Kamena 2014.
Mu kiganiro yahaye itangazamakuru nyuma yo kubonana n’Umukuru w’Igihugu, Madame Neimar Warsame yavuze ko ashimira u Rwanda imikoranire yarwo myiza na UNHCR mu gukemura ibibazo by’impunzi.
Magingo aya u Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abanyekongo zisaga ibihumbi 73, mu nkambi 5 ziri mu turere dutandukanye.
UNHCR ivuga ko u Rwanda ruyifasha ndetse rukayorohereza mu gukurikirana ibibazo n’imibereho by’impunzi.
Uyu munyasomaliyakazi yabwiye itangazamakuru ko “UNHCR ifitanye umubano uhamye na MIDIMAR, abashinzwe abinjira n’abasohoka, polisi y’igihugu n’abayobozi bo mu turere” bafite aho bahurira n’ibibazo by’impunzi.
Mu ntangiriro z’icyumweru gishize UNHCR yahaye u Rwanda imodoka eshatu zigenewe gukoreshwa mu bikorwa byo gutabara impunzi.
Izo modoka zashyikirijwe Minisitiri ushinzwe ibiza no gucyura impunzi, Madame Seraphine Mukantabana; buri imwe ikaba ifite agaciro k’amafaranga miliyoni 35,3.
Neimar Warsame yari amaze umwaka n’amezi atatu ahagarariye UNHCR mu Rwanda, akaba avuga ko agiye kwerekeza muri Uganda.
Inkuru ya Izuba rirashe