Ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rw’abadepitekazi bitabiriye inama mpuzamahanga ya WIP iri kubera I Kigali, abayitabiriye basuye ibikorwa bitandukanye mu Rwanda.
Amatsinda yigabanyije mu Ntara zitandukanye z’u Rwanda. Mu itsinda ryasuye mu Mujyi wa Kigali, basuye ibiro bya Polisi y’u Rwanda Ishami rshinzwe kurwanya Ihohoterwa, aho bakiriwe na ACP Theos Badege wabasobanuriye imikorere y’urwo rwego.
Kuri Polisi kandi basuye Isange One Stop Center ahafashirizwa abana n’abagore bahuye n’ibibazo by’Ihohoterwa. Aba badepitekazi basobanuriwe imikorere n’uburyo bafasha abahuye n’ikibazo cy’ihohoterwa.
CIP Murebwayire Shafiga asobanurira abadepite imikorere y’Isange One Stop Center
Dr. D Nyamwasa na bamwe mu badepite basuye Isange One Stop Center
Umudepite wo muri Algeria yandika mu gitabo cy’Abashyitsi
Kimwe mu byabajijwe n’aba badepitekazi bifuje kumenya niba mu bakirwa muri iki kigo haba harimo n’abana b’abahungu, ikindi bibazaga niba serivise zitangirwa muri iki Kigo ari ubuntu cyangwa zishyurwa. Mu kubasubiza CIP Murebwayire Shafiga na Dr. D Nyamwasa bakora muri iki kigo babwiye aba badepite ko serisvise zitangirwa muri iki kigo ari ubuntu kandi zikaba zitangwa amasaha 24/24, kandi ko bakira abantu b’ingeri zose harimo n’abana babahungu bahohoterwa.
Aba badepite kandi basuye n’ikigo cy’igihugu cy’Iterambere aho bakiriwe n’Umuyobozi wa RDB wungirije Madamu Claire Akamanzi wabasobanuriye uburyo iki kigo cyazamuye iterambere ry’ubukungu bw’igihugu. Muri RDB aba badepite basobanuriwe imikorere ya One Stop Center, uburyo ifasha kubonera serivise hamwe mu korohereza abashoramari bifuza gushora imari yabo mu Rwanda.
Abadapitekazi bishimiye ko abanyarwandakazi bagiye bafite inshingano zikomeye muri iki kigo cya RDB.
ubwo bari bagereze kuri RDB
Claire Akamanzi asubiza ibibazo by’abadepite
Nyuma ya sa sita iri tsinda ryatemberejwe Umujyi wa Kigali, inkuru turacyayibategurira yose turacyayibakurikiranira.