Mu kiganiro Perezida wa Repubulika Paul Kagame amaze kugirana n’abitabiriye inama y’abagore bari mu Nteko Zishinga Amategeko, yavuze ko kimwe mu cyatumye bateza imbere abagore ari uko kimwe mu gice cy’abanyarwanda babuzwaga kugira bimwe bakora kandi babishoboye.
Ku munsi wa gatatu w’iyi nama y’abagore bari mu Nteko zishinga Amategeko ku Isi, abayitabiriye bahawe ibiganiro ku ntego z’ikinyagihumbi aho Nyakubahwa Perezida wa Repuburika Paul Kagame na Minisitiri w’intebe wa Norvege Madamu Erna Solberg baganirije abo badepitekazi bitabiriye iyi nama.
Madamu Silvana Koch Mehrin washinze iri huriro (WIP)
Madamu Silvana Koch Mehrin washinze iri huriro (WIP) yashimiye Perezida Kagame ruhare rwe mu kuzamura umugore no guteza igihugu imbere muri rusange , ati “Kuba u Rwanda rutengamaye uko rumeze ubu ngubu nyuma y’imyaka 20, ni umusaruro w’imiyoborere myiza Nyakubahwa Perezida”.
Minisitiri w’Intebe wa Norvege, Nyakubahwa Erna Solgerg
Naho Minisitiri w’Intebe wa Norvege, Nyakubahwa Erna Solgerg nawe yashimye u Rwanda ku ntambwe rumaze kugeraho mu birebana n’uburinganire. Ati “mweretse amahanga ko abagore bashobora gukiza sosiyeti n’isi muri rusange” Madame Erna yitanzeho urugero ko nawe ubwe kuba ari Minisitiri w’Intebe muri Norvege byahinduye imitekerereze ku buringanire y’urubyiruko rw’iwabo.
Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repuburika y’u Rwanda
Mu ijambo ryari ritegerejwe na benshi, Perezida Kagame yatangiye ashimira abagore bitabiriye iyi nama, by’umwihariko ashimira Minisitiri w’Intebe Erna Solberg wa Norvege ku kuba yaritabiriye ubu butumire.
Nyakubahwa Perezida Kagame yavuze ko gahunda yo guteza imbere umugore ari imwe muri gahunda ijyanye no kwibohora, kuko hari igice cy’abanyarwanda bari barapfukiranwe ,ari cyo cy’abagore. Kagame yagize ati“ Twabigezeho nyuma yo gusanga dukwiye gukuraho inzitizi zose zabuzaga igice kimwe mu banyarwanda gukoresha ubuhanga bwabo”. Akaba yakomeje avuga ko kuba hari abagore benshi mu Mteko Ishinga Amategeko ari urugero ku bana bato b’abakobwa ko nabo bafite ibyo bshobora kwigezaho.
Ubusanzwe mu muco nyarwanda hari imwe mu mirimo abagore batari bemerewe gukora nko gutwara imodoka, Kubaka n’ibindi. Nyamara nyuma ya 1994 abagore batangiye guhabwa ijambo, bahabwa uburenganzira bwo gukora imirimo yose bashoboye.
Perezida Kagame akaba yashimiye cyane Minisitiri w’intebe wa Noruveji Erna Solberg bafatanyije kuyobora ibijyanye n’intego z’ikinyagihumbi(MDG).
Kuva iyi nama yatsangira abafashe amagambo bose baturutse mu bihugu bitari bimwe, ntibabuze gushimira Perezida Kagame ku kuba yarazamuye umugore.
Imirimo y’iyi nama bikaba biteganyijwe ko isozwa uyu munsi, aho abayobozi b’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda n’Umuyobozi wa WIP baza kugirana ikiganiro n’abanyamakuru.
Andi mafoto
Hon Mukabarisa Donathilla aha ikaze abashyitsi
Inkuru & Photos: Lambert