Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF rwasinyanye amasezerano yo kwagura imikoranire n’Ihuriro ry’Abashinwa ryita ku bucuruzi Mpuzamahanga.
mu 2023 ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi bwiyongereyeho 16,5% bugera kuri miliyoni 500$.
Ni umusaruro wihariwe cyane n’ibyo u Rwanda rwohereza mu Bushinwa nk’icyayi, ikawa, urusenda, aho nk’urusenda rwumishijwe u Rwanda rwohereje mu Bushinwa rwageze kuri toni 34,7.
Imibare yerekana ko mu 2021 ishoramari ry’u Bushinwa mu Rwanda ryageze kuri miliyoni 357.7$, ibigaragaza uburyo iki gihugu kiri kugira uruhare mu iterambere ry’u Rwanda mu nzego zitandukanye.
Aya masezerano yashyiriweho umukono i Beijing ku wa 6 Nzeri 2024, ahabereye inama ya 8 ya rwiyemezamirimo b’Abashinwa n’abo muri Afurika.
Muri iyi nama Perezida w’ubushinwa Jinping, yatangaje ko mu myaka itatu iri imbere igihugu cye giteganya guha ibihugu bya Afurika Ama-Yuan miliyari 360 angana na miliyari 50,7$.
Ni ishoramari rizashorwa u Rwanda rigaragaza ko rizafasha mu cyerekezo 2050 kizarusiga rubaye kimwe mu bihugu bikize.