Perezida w’uburusiya Vradmil Putin yatumije inama nkuru ya Gisirikare mu burusiya ugamije kwiga ku buryo bwo guhangana n’igitero cy’ingabo za Ukraine mu Burusiya.
Amakuru aravuga ko icyi gitero ingabo za Ukraine zimaze iminsi 6 zigabye ku Burusiya cyakuye abaturage 121,000 mu byabo ndetse abandi 59,000 bategujwe ko bagba guhunga. Muri iyi minsi 6 ingabo za Ukraine zimaze kugenda ibirometero 30 ku butaka bw’uburusiya.
Atangiza iyi nama Putin yabwiye abakomeye mu gisirikare cy’uburusiya ko “Umwanzi bagomba kumuhashya bakamukura ku butaka bw’ubutaka bw’uburusiya ku kiguzi byasaba cyose.”
Leta zunze ubumwe za Amerika zatangaje ko nta kidasanzwe Putin yatangaje kuko amagambo y’iterabwoba ngo kuri Putin Ari ibisanzwe kandi amenyerewe.
Icyi gitero cyagabwe ahitwa Kursk nicyo cya mbere kigabwe ku butaka bw’uburusiya n’ingabo za Ukraine kuva u Burusiya bwatangiza intambara kuri Ukraine muri Gashyantare 2022. Uretse muri uyu mujyi wa Kursk kandi abatuye ahitwa nabo bategujwe ko isaha n’isaha bashobora kuraswaho ibisasu.