Rayon Sports ntacyo banshinja kuko ntacyo ntakoze ngo nyizemo: Ishimwe Christian

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Myugariro ishimwe Christian uherutse gusinyira Police FC yagaragaje ko yakoze ibishoboka byose ngo ajye muri Rayon Sports ariko bikanga ndetse ko abona abafana ba Rayon Sports batamurenganya.

Chistian aherutse kuva muri APR FC arangije amaseszerano ariko iyi kipe y’ingabo z’igihugu ntiyamwongera andi n’ubwo  yari ntasimburwa ku mwanya we.

Avuga ko n’ubwo abantu bavuga ko byabatunguye ariko we bitamutunguye kuko yari yarabimenye mbere y’uko champiyona irangira.

- Advertisement -

Aganira na radio B&B  yagize ati”Narabyakiriye kuko urebye narimbizi hari igihe cyageze ndabimenya ndi no gukina ndabyakira urebye ntabwo byantunguye cyane.”

Christian wugarira aciye ibumoso yavuzwe ko yamaze gusinyira Rayon Sports ndetse bamwe mubafana bayo bagaragaza ko bishimiye kuza muri iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda.

Gusa byaje kurangira bigaragaye ko abanyamakuru babitangaje batari bafite amakuru ahagije kuko atari yigeze ayisinyira. Umunyamakuru Clarisse Uwimana yamubajije impamvu atagiye muri iyi kipe benshi mu bakinnyi bo mu Rwanda bifuza gukina.

Christian yamusubije ko yagerageje ariko bikanga ati”Urebye Rayon Sports twaravuganye ariko ntabwo byagenze neza kandi kuri njye ntacyo[ ]…. ndakeka niba navuga.. sinzi ukuntu nabigenza ariko ntacyo banshija kuko nta kintu ntakoze ngo nyizemo biranga nyine mbona tutumvikana numvikana na Police kandi ni ikipe nziza cyane.”

Christina yageze muri APR FC mu mwaka wa 2022 avuye muri AS Kigali kuva yagera muri iyi kipe y’ingabo yahise afata umwanya yicaza Niyomugabo Claude yari ayisanzemo.

 

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
7:57 pm, Oct 11, 2024
temperature icon 17°C
moderate rain
Humidity 88 %
Pressure 1017 mb
Wind 5 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:41 am
Sunset Sunset: 5:50 pm

Inkuru Zikunzwe