Isosiyete nyarwanda itwara abantu n’ibintu mu ndege ya Rwandair yatangaje ko yahagaritswe ingendo za WB452/WB453 KGL/NBO/KGL zavaga I Kigali zerekeza ku kibuga cy’indege cya Jomo Kenyatta International Airport kubera ibibazo by’imyigaragambyo yaramukiye ku bibuga by’indege bya Kenya.
Muri icyi gitondo abakozi b’ihuriro ry’abakora ku bibuga by’indege muri Kenya baramukiye mu myigaragambyo nyuma yo kutishimira icyemezo cya Guverinoma cyo kwegurira Ikibuga cy’Indege cya Jomo Kenyatta Sosiyete yitwa ‘Adani Group’ yo mu Buhinde ngo igicunge mu myaka 30.
Iyi myigaragambyo yatumye ingendo ziva n’izijya kuri iki kibuga cy’indege zihagarikwa ndetse abagenzi benshi babura uko bahava.
Kugeza ubu ntiharamenyekana igihe izi ngendo Yasubitswe ziza gusubukurirwa.