Nyuma y’aho umutoza w’ikipe ya Rayon Sports fc Bwana Luc Emayeal wari umaze amezi agera kuri ane atoza iyi kipe y’I Nyanza, kuri ubu yaba adasigaje iminsi muri iki kipe ya Rayon Sports.
Amakuru yakomeje gucaracara mu bitangazamakuru ni uko uyu mutoza yaba yamaze kurangizanya n’iyi kipe.
Ku murongo wa telefone tuganira n’Umunyamabanga wa Rayon Sports FC bwana Olivier GAKWAYA, yatubwiye ko bishoboka kuba ari byo ariko atari ino, bityo adusaba ko twavugana na Perezida wa Rayon Sports.
Mu kiganiro cy’iminota igera kuri 6 ku murongo wa telefone, tumaze kugirana, Perezida wa Rayon Sports Bwana NTAMPAKA Theogene amaze gutangariza MakuruKi.Com ko ayo makuru y’isezererwa ry’uyumutoza atari yo, ahubwo ko bari mu biganiro byo kureba uburyo basesa ayo masezerano ku bwumvikane, kandi ibiganiro bigenda neza, ku munsi w’ejo ku wa kane byashoka ko baba barangizanyije.
“Ayo makuru ntago ari yo , icyabaye ni uko turi mu biganiro twatangiye ejo, nyuma yaho kiriya cyemezo cyo kumuhagarika imikono 8 cyabanjirijwe no kumuhagarika imyaka 2 kikaza guhindurwa bikaba imikino umunani, bivuze ko imikino 8 izarangira n’ubundi amasezerano ye yararangiye, bityo nk’impande twagiranye amasezerano twagomba kwicara tukareba icyo gukora, turi kuganira kandi ibiganiro biri kugenda neza, ndibaza ko ku munsi w’ejo cyangwa kuwa gatandatu mu gitondo bizaba byarangiye, hatagize igihinduka” Perezida wa Rayon aganira na MakuruKi.com
Tumubajije icyo amategeko yaba ateganya mu gihe baba bahisemo gusesa amasezerano n’uburyo Luc Emayeal yabyakiriye, Ntampaka Theogene yadutangarije koLuc Emayeal ari we wahisemo ko babiganiraho, bakabifataho umwanzuro wo kuba basesa aya masezerano, kuko n’ubundi kumuhagarika iriya mikino nta ruhare Rayon Sports yabigizemo kandi n’ubundi amasezerano ye yaganaga ku musozo.
Rayon Sports ngo izakomeza kwitwara neza mu gihe na Luc azaba adahari
Tumubajije uzakomezanya n’iyi kipe mu gikombe cy’amahoro ndetse na CECAFA mu gihe uyu mutoza yaba agiye, niba bitanahungabanya ikipe; Bwana Ntampaka yadutangarije ko ikibazo cy’umutozo cyitajya kiba ikibazo cyane muri Rayon Sport, ati “muri Rayon ikibazo cy’umutoza ntikijya kitubera ikibazo cyane , kuko n’igihe Gomez yari yagiye cyangwa Luc Emayeal yari mu biruhuko, Rayon Sports ikina na Marine na Kiyovu na Gicumbi iwayo zose twashoboye kuzitsinda kandi ibitego byinshi.., nibaza ko n’igihe cyose dukeneye umutoza dutanga offre tugashyira umwanya ku isoko kandi abantu benshi bakaba baza gupiganwa kandi bashoboye , ntekereza ko icyo kitadutera ikibazo cyo gukomeza kwitwara neza” mu magambo ye Ntampaka asubiza umunyamakuru wacu.
Team Manager Thierry HITIMANA azakomeza imirimo ye muri Rayon Sports
Team Manager Thierry azakomeza gufatanya na Bill mu gihe hagishakishwa undi mutoza
Ku kibazo kibazwa niba Team manager wa Rayon Sports FC Thierry HITIMANA wanatorewe kuba muri staff y’ikipe y’igihugu Amavubi, azakomeza kubibangikanya byombi; Perezida wa Rayon yadutangarije ko umwanya wa team manager n’umutoza bungirije mu ikipe y’igihugu bitabafata umwanya munini cyane, kuko bakenerwa iyo hari amarushanwa, bityo asanga ntacyo bizababangamira nka Rayon
Tubibutse ko umutoza Luc Emayeal yaje muri Rayon Sports asimbuye Didier Gomez wari umaze kwerekeza muri Coton loi muri Cameroun, akaba yaramaze amezi ane mu ikipe ya Rayon aho yari yarasinye amezi 7.
Mu gihe gito yamaze muri Rayon yashoboye kurangiza shampiyona ari ku mwanya wa 2, yashoboye gukora bimwe mu byo yari ategerejweho n’abakunzi ba Rayon Sports nko gutsinda APR FC, nubwo atashoboye gutwara igikombe.
Benshi mu bakurikirana umupira wo mu Rwanda bemezaga ko bigoye ko uyu mutoza yakongerwa amasezerano kubera imyitwarire yagiye agaragaza mu itangazamakuru cyane cyane ryo hanze, ndetse bikaba byari bimaze kugaragara ko imyitwarire ye ku kibuga mu kutishimira ibivuye mu mukino.