Inkuru z’uruhererekane

Episode 8: Urushyize cyera! Milka yanze kujya kwivuriza hanze atamenye aho umuugabo we yakuye amafaranga

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Episode 8: Urushyize cyera! Milka yanze kujya kwivuriza hanze atamenye aho umuugabo we yakuye amafaranga

Jacues na Robert na bo bakomeje kuganira ariko Robert abwira Jacques ati:”Boss aho wari ubitekereje neza, ariko ndagirango nkumenyesheko byarangiye kuko uyu munsi nibwo umugore we yoherezwa hanze kuvurizwayo, ubwo rero urumvako byamaze gufata indi ntera keretse nushaka ubundi buryo!” Jacques yaramusubije ati:”Ubwo nyine ntakundi turashaka ubundi buryo bwo kubikemuramo, ariko ntabwo Peter agomba kuducika ngo agende uko yiboneye kuko ntacyizere cy’uko atazatuvamo igihe cyose yaba asezereye akazi kacu kandi uzi nezako bihanirwa n’amategeko!”

Mu masaha y’ikiruhuko cya saa sita mbere y’uko Prince ajya kurya yari ari kuvugira kuri telephone agira ati:”Shyaka sinzi niba Antony yabikubwiye byose, ariko ntakubeshye Director yari atwirengeje!” Shyaka aramusubiza ati:”Ariko se ubundi nanjye nkubaze nkuko boss yakubajije, iyo urebye ubona nta kibazo ufite, ubundi wumvaga Jacques azajya aguha raporo y’imashine zifite ibibazo ayikuye hehe kandi gute?” Prince aramusubiza ati:”Erega njyewe sinzi uko byaje, usibyeko nagiye kwisanga nkibona nsigaye njya kubaza abakozi bamwe na bamwe ibibazo bihari bakambwirako babimenyesheje Jacques, abandi bakambwirako ibyo bitandeba ngomba gutegereza ibyo Jacques ambwiye gukora nkaba aribyo nkora!”

Prince akomeza avuga ati:”Ikosa rikomeye rero nakoze ni uko ntigeze mbitangamo raporo cyangwa ngo mbe nagisha inama Antony maze ambwire icyo gukora gusa nyine niba ari isomo naribonye kandi ntabwo nzarisubira!” Shyaka yaramusubije ati:”Hanyuma se ibijyanye n’amafaranga y’amiganano avuga aho iwanyu bimeze bite?” Prince aramusubiza ati:”Ibyo njyewe numva ntagitangaza kirimo mu gihe ibintu bidakorwa kinyamwuga ngo imashine zikorerwe igihe ahubwo ugasanga amafaranga yakirwa mu ntoki mu buryo nakwita ubwa gakondo, bene ayo mafaranga ntabwo azabura gutangwa kuri branch yacu, gusa nabyo ndumva bigiye gukosorwa mu maguru mashya kuko ikijyanye n’imashine zibara amafaranga ngiye kucyitaho ku buryo bufatika!”

Kwa muganga aho Milka yari arwariye, abaganga ndetse n’abarwaza bariheje maze Peter abwira Milka ati:”Ngaho mbwira icyo ushaka kumbwira mbere y’uko utandukana nanjye ku buryo bw’umubiri kuko urabiziko umutima wanjye wamaze komatana n’uwawe kandi ugire vuba indege itaza kugusiga!” Milka aramusubiza ati:”Nanjye sinshaka gutinda kuko nifuza gukira ngakomeza kukwitaho no kukuba hafi nkuko nabikoraga, nifuza kukubona udahangayitse kuko imihangayiko yawe ndetse n’uburyo uvunika kugirango unyiteho bintera kuremba, ku bw’ibyo rero icyo nifuza kumenya ni ikintu kimwe, mbese ndashaka kukubaza niba unkunda kandi wemerako ndi umugore wawe!”

Peter yumvise ayo magambo maze araturika araseka niko kumusubiza ati:”Ariko uziko burya wifitemo impano yo kuba umunyarwenya nkaba nari ntarayivumbura!” akomeza agira atii:”Ariko Cherie, ubu koko imyaka tumaranye nubwo atari myinshi kuko nifuza kuzagumana nawe ubuzima bwanjye bwose kandi niba na nyuma y’ubuzima abantu bemerewe kubana nazabana nawe, urumva naba ntagukunda nkaba narabanye nawe gute?” Milka aramusubiza ati:”Wiseka kuko mbikubajije mfite impamvu!” akomeza agira ati:”Ngaho rero niba unkunda kandi ukaba ushakako nkira indwara ndwaye, ndashakako umbwiza ukuri aho wakuye amafaranga angana kuriya kandi rwose niyo waba warayibye niteguye kukubabarira, ariko nutahambwira nanjye sinemera kugenda ndemera nipfire!”

Milka yamaze kuvuga ayo magambo maze Peter atangira kuruhutsa imitima yabuze icyo avuga nuko Milka akomeza kuvuga ati:”Ubu amahitamo ni ayawe, niba ushakako umugore wawe akira wirya inka ngo unanirwe n’umurizo, Peter zirikanako wankunze ukankura mu bakobwa bose bari mu kigero cyawe ugashimako twibanira iteka, reba uburyo wandwaje utazi icyo ndwaye kugeza aho indwara imenyekaniye, zirikana ukuntu wajyaga ukorera igihumbi ku munsi ukakizana hano kwa muganga maze ugapfukama ukayasengera ngo yiyongere ariko ntibyakunze, kandi uzirikane ukuntu ntaho utageze ushaka ubufasha bikanga bikaba iby’ubusa hakabura ayanjyana hanze kwivuza none ighe abonekeye unaniwe kumbwira aho avuye koko!”

Milika yakomeje kuvugisha Peter ariko arira agira ati:”Peter wabaye umugabo mu bihe bikomeye, uyu munsi ntabwo aribwo wananirwa, ihangane umbwire icyo umutima wawe ushaka kumbwira ariko ibitekerezo byawe bikabibuza, witinda kumbwira wibwirako uri kwisama kuko indege injyana ibaye insize wazisararanga wisama nyamara bitagishobotse kuko ubuzima twahawe ni nk’amazi ameneka ntibayore!” Peter yumvise ayo magambo maze abwira Milka ati:”N’ubwo urwaye ukomeje kugaragaza ubutwari kundusha njyewe uwitwa muzima, umbabarire kuko uburyo nabonyemo aya mafaranga ni bubi gusa nta yandi mahitamo nari mfite, nayakuye mu gucuruza amafaranga y’amiganano!”

Pamela na we yari yasuye Martin maze baganira maze Pamela abwira Martin ati:”Njyewe ahubwo burya wambwiyeko hari ikintu ushaka kumbwira maze ubwoba burantaha….!” Atarakomeza Martin aramubaza ati:”Ubwose watashywe n’ubwoba buvuye hehe?” Pamela aramusubiza ati:”Umva yewe nagizengo ahubwo ugiye kumbwirako ufite marriage ukaba ushakako nzakwambarira cyangwa ngo nkubere mushiki wawe!” Martin aramusubiza ati:”Usibyeko ntazi niba hari undi mukobwa twakorana ubukwe utari wowe cyangwa undi mugore twazabana utari wowe ngo nzigere nishima mu buziima bwanjye, ariko kandi nanjye reka nkwibarize!” Pamela aramubwira ati:”Mbaza nguteze yombi!” Martin aramusubiza ati:”Wari kubigenza gute iyo uza gusanga aribyo nkubwiye?”

Pamela yaramubwiye ati:”Usibyeko nari guhita mfatwa n’igicuri ukabona ndi hasi ku butaka naho ubundi nta kindi cyari kubikubwira!” Martin ahita amubwira ati:”Bisobanuye rero ko wankundaga na mbere hose ariko ukanga kubimbwira ubwos e wumvaga bizarangira gute kandi ryari ?” Pamela aramusubiza ati:”Ubuse nawe uri aho utazi ukuntu mu miterere y’abakobwa twiberaho!” akomeza agira ati:”Ubundi twebwe duutegerezako umuhungu ariwe utubwirako adukunda kandi nawe iby’umuco wacu ntabwo ubiyobewe!” Martin aramusubiza ati:”Buriya rero nkunda uburyo ibyo ukora byose ubikorana ubwitonzi kandi ukamenya gusubizanya ikinyabupfura ku bibazo byose ubajijwe, ariko kandi sinifuje kukujyana hirya y’uyumuco, ariko na none mbona umukobwa abwiye umuhungu ko amukunda nta kibazo cyaba kirimo!”

Robert yinjiye mu kabari asangamo Jacques maze akimara kwicara aramuwira ati:” Nonese Boss ko mumpamagaje ikitaraganya mumbwirako icyo munshakira kihutitwa byaba ari amahoro ?” Jacques aramusubiza ati:”Rero Robert nabonye wowe ushoboye akazi kose naguha kandi ukagakora neza, ubu rero noneho ngufitiye ikiraka kandi gishyushye nutigira umwana uraza kunguka amafaranga afatika!” Robert aramusubiza ati:”Ariko nawe urabiziko ibihe byose mpora ndebana n’amafaranga, ubwo rero kuba wampa ikiraka sinacyanga, ahubwo urambwira uko ikiraka giteye, aho giherereye, uburyo bwo kugikora ndetse n’amafaranga arimo!”

Jacques yaramusubije ati:”Ikiraka nshaka ni uko ujya muri gereza ukararayo maze ukica umuntu ndakwereka ifoto ye kuko uranamuzi hanyuma nkaguha milliyoni ebyiri z’amafaranga ukimara kuvayo mugitondo!” Robert akimara kumva ayo magambo yahise abaza Jaques ati:”Kwica umuntu koko?” akomeza agira ati:”Ese ko nshimyeko nabyo nabikora bitewe n’uko nkubashye urumva gereza nayijyamo gute, ahubwose ko nzi uko nayijyamo namenya ndayivamo ryari kandi gute, ahubwose urumva namwicisha iki uzi nezako muri gereza haba harimo abantu benshi, erega n’amafaranga uri kumpa ni make!”

Robert yamaze kuvuga gutyo maze Jacques aramusubiza ati:”Byose nabiteguye kandi bigomba kugenda neza!” akomeza agira ati:”Wowe uranywa inzoga usinde cyangwa ntunasinde icyangombwa ni uko uraba wanyoye, ibyo nibirangira urajya kuri gereza ifungiwemo Pablo maze uhanyare numara kuhanyara baragufata bagufunge, ubwo urumvako uri bube wamugezeho ibiri bukurikire nabyo urumvako biza kuba byoroshye ndumva igice cya mbere cy’akazi niko kiri bugende!” Robert yahise amubaza ati:”Ubwose ko nshimyeko gereza ndaba nyinjiye ndetse ngiye gufungwa iminsi itanu y’ubusinzi kumwica byo ndabikora gute?”

Ndayisaba Simeon@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza