Imyidagaduro

MAC Classic yashyize hanze amashusho y’indirimbo We Made It igaragaza uburyohe bwa Basket

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
MAC Classic yashyize hanze amashusho y’indirimbo We Made It igaragaza uburyohe bwa Basket

Mu gihe umukino wa Basket uri kugenda ukundwa n’abatari bake hano mu Rwanda, umuhanzi MAC Classic wamenyekanye cyane mu ndirimbo nka Turn UP, Slay Queen,… yasohoye amashusho y’indirimbo We Made it ivuga ku buryohe bw’umukino wa Basket.

Iyi ndirimbo igaragaramo groupe y’ababyinnyi imaze kumenyerwa mu Rwanda cyane cyane mu muino wa Basketball, African Cheer Leaders.

Si ababyinnyi gusa bagaragara muri iyi groupe kuko harimo n’abakinnyi bakomeye muri uyu mukino nka Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Shyaka Olivier na Nshobozwabyosenumukiza.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu, Shyaka Olivier ni umwe mu bagaragara muri iyi ndirimbo

MAC Classic aganira na Makuruki.w yavuze ko yakoze indirimbo We made it mu gukundisha Abanyarwanda ndetse n’amahanga gukunda basket kuko ari umukino uzana ibyishimo.

Audio y’iyi ndirimbo yakozwe na Produce KNOXBEAT muri Monster Records mu gihe videwo yakozwe na Sinta&Samy.

Reba video hano: https://www.youtube.com/watch?v=K8hs-ZI-W3c&feature=youtu.be

Africa Cheer Leaders bagaragaza imibyinire idasanzwe muri iyi ndirimbo
Umuhanzi Nyarwanda MAC Classic
MAC Classic yashyize hanze amashusho y’indirimbo We Made It igaragaza uburyohe bwa Basket

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza