Inkuru z’uruhererekane

Episode 9: Urushyize cyera!Pablo yiciwe muri gereza, Milka yemeye kujya mu Buhinde

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Episode 9: Urushyize cyera!Pablo yiciwe muri gereza, Milka yemeye kujya mu Buhinde

Peter yari ari mu rugo akora isuku yo mu rugo akanyuzamo agakina n’umwana we maze umwana aramubaza ati:”Ese Papa kuki mama adataha kandi warambwiye ngo uzakora ibishoboka byose agaruke mu rugo hakiri kare?” Peter aramusubiza ati:”Humura mama azagaruka kandi azaza ameze neza cyane kuko abaganga bamwitayeho!” umwana yongera kumubaza ati:”Nonese Papa wazaretse tukajyana kumusura nk’uko cya gihe wanjyanyeyo?” Peter aramusubiza ati:”Mama wawe bagiye kumuvurira hanze y’igihugu kugira ngo azagaruke ameze neza cyane!”

Peter yakomeje kuganira n’umwana we maze bakiganira yumva telephone irasonnye nuko ayitabye yumva baramubwiyengo murumuna wawe byarangiye! Peter yatuje umwanya muto maze abaza uwari umuhamagaye ati:”Ibyo umbwira ni ibiki?” akomeza agira ati:”Njyewe nari nzi ko umunsi wa none yitaba urukiko ku byaha yari akurikiranyweho birimo gukoresha amafaranga y’amiganano nonene ngo yapfuye ?” uwo muntu aramusubiza ati:”Nanjye bampamagaye nonaha bambwirako yitabye Imana mu ijoro ryakeye aguye muri gereza yari afungiwemo, kandi umurambo we twawusanga ku bitaro bikuru bya hariya yari afungiwe aho yagiye gukorerwa ibizamini!”

Prince na we yari ari ku kazi maze abonye abakiliya bagabanutse araza anyura iruhande rwa Goreth niko kumubwira ati:”Ese wanyemerera uyu munsi tukaza gusangira ibya saa sita?” Goreth aramusubiza ati:”Ndabikwemerera ariko kuri condition imwe!” Prince aramubaza ati:”Ubwose condition ushaka kunshyiraho kugirango nkunde njyane nawe gusangira ni iyihe ?” Goreth aramusubiza ati:”Ntabwo ikomeye cyane wowe gusa banza ubyemere urebeko ntayikubwira!” Prince aramusubiza ati:”Nta kibazo yimbwire maze numveko utari gushaka kunaniza kugira ngo tutaza gusangira!” Goreth aramubwira ati:”Ni uko uyumunsi ari njyewe uri bwishyure!”

Goreth akimara kuvuga gutyo Price yahise amubwira ati:”Oya, reka tubanze twubahane; wibukeko ari njyewe ugutumiye, ubwo rero niwumva ushaka kwishyura uzabanza ube ari wowe untumira kuko ntabwo nagutumira ngo abe ari wowe wishyura byaba bimeze nkuko wansura ukaza wizaniye ibyo nkwakiriza!” Goreth aramusubiza ati:”Ikibazo kiri heh ese ?” Prince aramusubiza ati:”Oya wowe ibyo…….!” Atarakomeza Jacques yahise abageraho maze arababwira ati:Ariko nkamwe mwambwirako amafaranga muhembwa ari ay’iki?” akomeza agira ati:”Kandi usanga abakozi nkamwe arimwe muburana umushahara kurusha abandi!”

Prince yaramwitegereje maze aramubwira ati:” Ariko Jacques kuba nari nyuze mu bakozi bose ndebako imashine nta kibazo zifite namugeraho tukabanza kuvuganaho gato nibyo ukujije?” akomeza agira ati:”Ahubwose icyaha dukoze ni ikihe, hari umukiliya wabonye wabuze umwakira cyangwa ikindi kibazo wabonye cyavutse?” Jacques aramusubiza ati:”Kandi wa muhungu we ubugabo wihaye ushobora kubuzira!” akomeza agira ati:”Usigaye uhangara kunsuzuguza abakozi bagenzi bawe ?” Prince aramusubiza ati:”Njyewe ntabwo nagusuzuguje ahubwo ndaburana uburenganzira bwanjye ndetse na bagenzi banjye!”

Shyaka na Antony na bo ku kazi aho bakorera barimo baganira maze Shyaka abaza Antony ati:”Ariko ibya Prince na Jacques ko ntaherutse kubyumva noneho baba barashoboye guhuza?” Antony aramusubiza ati:”wabyihoreye wa mugabo we ko ibya bariya utabijyamo ngo ubivemo!” akomeza agira ati:”Twakomeje gutegerezako ibyabo byasubira mu buryo, maze hashize iminsi byaratuje tugira ngo byararangiye, ariko siko byari bimeze!” Shyaka yahise abaza Antony ati:”Nonese bimeze bite ko numva uri kubica ku ruhande kandi nta makuru yabo mperuka?” Antony aramusubiza ati:”Ahubwo bariya bazanicana mu gihe boss atabaranye imbaraga!”

Antony yamaze kuvuga gutyo Shyaka aramubwira ati:”Nonese aho kugira ngo bizabyare ikibazo gikomeye wazabwiye boss akabatandukanya!” ariko Antony aramusubiza ati:”Erega nta kibazo gihambaye gihari kuko ubu ngubu ntibagihanganiye intebe y’ubuyobozi kuko boss yamaze kubatandukanya ababwirako bareshya nta n’umwe uyobora undi maze abasaba kujya bamuha raporo bombi!” Shyaka yahise amubaza ati:”Ubwose ibyo bizatanga inyungu ahubwo ntibizabatera kwirara cyangwa bigatera amacakubiri mu bandi bakozi kuko bamwe bazajya ku ruhande rw’umwe abandi ku ruhande rw’undi?”

Antony aramusubiza ati:”Ntabwo bishoboka kuko aho akoreye iyo gahunda basigaye baracururutse ndetse inyungu zituruka kuri iriya Branch ziyongereyeho makumyabiri ku ijana (20%) ugereranyije na mbere kandi impamvu yabiteye ni uko boss yabahaye umwaka bakora nk’abahanganye ariko buri wese mu ishami rye ku buryo uzatsinda azahabwa kuyobora hariya maze utsinzwe akajyanwa gukorera mu ntara kandi agakora nk’umukozi usanzwe!” Shyaka yumvise ayo magambo maze araseka niko kuvuga ati:”Genda boss wabaye umukire ufite uburyo bwawe bwinshi bwo gushaka amafaranga!”

Amasaha yakomeje kwicuma ari menshi maze Peter agera kwa muganga aho bari bamurangiye ko bajyanye umurambo wa murumuna we maze atangira kugenda azenguruka ibitaro maze bidatinze abona umusore wari wicaranye n’umukobwa ariko ubonako bababaye maze abagezeho arabasuhuza niko kubabaza ati:”Mwandusha kumenya uburuhukiro bw’ibi bitaro aho buherereye?” umusore aramusubiza ati:”Komeza imbere aho ukate mu ruhande rw’iburyo urahabona inzira imanuka urahita uyimanukamo kandi irahakugeza!” Peter ahita avuga ati:”Genda Pablo ukenyutse umuryango wari ukigukeneye!” Peter akimara kuvuga gutyo wa musore yahise amubaza ati:”uvuze ngo nde?”

Peter aramusubiza ati:”Uwapfuye aguye muri gereza yari murumuna wanjye yitwa Pablo!” uwo musore yahise amusubiza ati:”Nanjye nitwa Martin nkaba nari inshuti ya nyakwigendera, twariganye ndetse twarabanye igihe!” Peter aramubwira ati:”Nanjye nyine nitwa Peter nkaba ndi mukuru we, gusa na n’ubu ndacyari kwibaza uburyo yapfuye buri bucye akajya imbere y’ubutabera!” Martin aramubwira ati:”Igitangaje cyane ahubwo ni uburyo bivugwako yazize ibiyobyabwenge byinshi yiteye mu nshinge kandi mu gihe nabanye na Pablo nta na rimwe nigeze mbona cyangwa numvako akoresha ibiyobyabwenge!” Peter yahise avuga ati:”Ntawamenya wasanga nabyo yarabyize doreko yari yaranize gukoresha amafaranga y’amiganano!”

Martin yaramusubije ati:”Wabyihoreye wa mugabo we ko ubwo naherukaga kumusura yari yanyijejeko nagera imbere y’ubutabera atazigera agorana ahubwo azavugisha ukuri maze agashyira ahagaragara agatsiko bafatanyaga kose!” Pamela yari yabanje guceceka ariko aho bigeze aravuga ati:”Usibyeko njyewe natangiye no gukekako bamwe mubo bari bafatanyije nabo bamugambanira maze bakamwica!” Peter aravuga ati:”Erega nabyo ntawamenya birashoboka ariko ndacyibaza uko baba binjije ibiyobyabwenge muri gereza bakabimutera!” Martin aramusubiza ati:”Nonese ahubwo kuki tutakwibaza uko yiteye ibiyobyabwenge wenyine kandi gereza yari irimo abantu benshi ndetse ntihagire n’utanga ubuhamya!”

Bakomeje kuganira maze Pamela arababwira ati:”Ariko rero nimureke tureke gukomeza kwigora dutekereza byinshi kuko ushobora gusanga bitandukanye n’ukuri kuko na n’ubu abaganga baracyamupima kugirango hamenyekane icyamwishe cya nyacyo!” bakiri muri ibyo Peter yarababwiye ati:”Noneho mwanyihanganira maze ngasubira mu rugo kureba umwana ko yasigaye wenyine kandi na madam wanjye akaba adahari kuberako yagiye mu Buhinde kwivuza!” Martin aramusubiza ati:”Nta kibazo turaza kuvugana kuri telephone genda ujye kwita ku mwana kuko n’ubundi umuvandimwe yagiye ntabwo turi aha ngo tumugarure!”

Hashize nk’iminota itanu Peter agiye Jacques na we yahise ahagera maze akihagera ahita abaza Pamela ati:”Uyu ni inde muri kumwe?” Pamela aramusubiza ati:”Papa uyu ni inshuti yanjye kandi twaje hano kubera ikibazo cy’undi mushuti wacu waraye apfiriye muri gereza akaba yazanwe hano ngo bamupime bamenye icyamuhitanye!” Pamela akimara kuvuga gutyo Jacques yahise avuga ati:”Ntumbwireko wari uziranye na Pablo!”

Ndayisaba Simeon@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza