Politiki

Isomwa ry’urubanza rw’uwari Vice Mayor wa Musanze rizabera muri Stade Ubworoherane

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Isomwa ry’urubanza rw’uwari Vice Mayor wa Musanze rizabera muri Stade Ubworoherane

Uwari Vice Mayor w’Akarere ka Musanze Bwana Ndabereye Augustin ubu uri mu butabera , isomwa ry’umwanzuro w’urubanza hatangajwe ko rizabera mu ruhame muri Stade Ubworoherane y’i Musanze.

Ndabereye Augustin n’umuryango we batuye mu Mudugudu wa Burera, Akagari ka Ruhengeri, mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze akaba yaratawe muri yombi n’inzego zibishinzwe , akaba akurikiranyweho gukubita no gukomeretsa umugore bashakanye.

Kuri uyu wa Kabiri ubwo hari hitezwe isomwa ry’urubanza rwe ku ifunga n’ifungurwa , umugore we akaba yatabaje inzego zibishinzwe kumurenganura nyuma y’ihohoterwa yagiriwe n’uwari umugabo we.

Yagize ati" Nyakubwahwa Perezida Paul Kagame, mubyeyi wacu udahwema kwita ku baturage, kubarenganura, ndi umubyeyi mushobora kuba mwarumvise mu binyamakuru, nakubiswe nkanapfurwa imisatsi n’uwari Vice Mayor , ndasaba ko natabarwa"

Ubutumwa bw’umugore wakorewe ihohoterwa

Mu bohererejwe ubu butumwa harimo Ubuyobozi bw’Intara y’amajyaruguru. Bwana Guverineri Gatabazi akaba yahise amusubiza ko agomba guhabwa ubutabera bukwiye.

Ati “Turakumenyesha ko @Rwandapolice irimo gukurikirana ko ntawahungabanya ubuzima bwawe kandi nk’uko ubizi urubanza umugabo wawe aregwamo rwagombaga gusomwa uyu munsi [Parquet General] rwimuriwe 29/01/2020 kuri Stade Ubworoherane.”

Ubutumwa bwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru

Isomwa ry’urubanza ku ifunga n’ifungurwa rye rikaba ryari riteganyijwe uyu munsi ku wa kabiri ariko riza kwimurirwa ku wa 29 Mutarama 2019.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza