POLITIKE Y’U RWANDA

Umugore wa Ndabereye Augustin wahoze ari Visi Meya wa Musanze yishinganishije kuri Perezida Kagame

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Umugore wa Ndabereye Augustin wahoze ari Visi Meya wa Musanze yishinganishije kuri Perezida Kagame

Umugore wa Ndabereye Augustin yandikiye umukuru w’igihugu amusaba ubutabazi kuko afite ubwoba ko umugabo we nafungurwa azashyira mu bikorwa umugambi wo kumwica nk’uko yari awusanganwe.

Iyi baruwa umugore we ayanditse mu gihe Ndabereye Augustin akiri kuburana ku gufungurwa akaburabura ari hanze.

Urubanza rwa Ndabereye Augustin rwari bube uyu munsi ariko parquet yavuze ko uru rubanza ruzaba kuwa 29 Mutarama 2020 rukabera muri Sitade Ubworoherane.

Mu ibaruwa Kamariza yandikiye umukuru w’igihugu yagiraga iti “Mbandikiye iyi baruwa ngirango nishinganishe ku buzima bwanjye buri mu kaga.”

Uyu mugore yakomeje avuga ko uyu mugabo we atasibye kumuhohotera mu myaka 7 bamaze babana byemewe n’amategeko.

Yagize ati “Umugabo wanjye twasezeranye byemewe n’amategeko,tumaranye imyaka 7 ariko muri iyo myaka yose sinigeze ntuza gukubitwa kuko yatangiye kunkubita mu kwezi kwa mbere kwa buki mu mwaka wa 2012."

Soma ibikubiye mu ibaruwa ndende Kamariza yandikiye Perezida Kagame

Irakomeza.....
Irakomeza..........
Irakomeza.....
Kamariza yasabye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame kumutabara kuko ataizeye umutekano we mu gihe umugabo we hyaba afunguwe akemererwa kuburana ari hanze

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza