POLITIKE Y’U RWANDA

Ubufaransa bwemeye kwakira bamwe mu bimukira bari mu Rwanda

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Ubufaransa bwemeye kwakira bamwe mu bimukira bari mu Rwanda

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, HCR ryatangaje ko igihugu cy’Ubufaransa cyemeye kwakira abimukira 200 bari mu nkambi y’Impunzi y’agateganyo iri i Bugesera, bazanwe mu Rwanda bavuye muri Libya.

Umuyobozi ushinzwe itumanaho n’imenyekanishamakuru muri HCR Rwanda, Elise Villechalane yabwiye bbc dukesha iyi nkuru ko aba bimukira bafashwe barimo kugerageza kujya mu bindi bihugu gushaka ubuzima.

Abenshi mu bimukira baturuka mu bihugu byakunze kwibasirwa n’intambara, umutekano muke ndetse n’inzara nka Sudani y’epfo, Sudani, Somalia, Eritrea na Ethiopia.

Abo bimukira bakeneye kwitabwaho bagacungirwa umutekano hifashishijwe amategeko mpuzamahanga agenga impunzi ku isi.

Ibihugu birimo u Rwanda na Niger byemeye kwakira bamwe mu bimukira, ibintu UNHCR ivuga ko biyifasha kumenya imibereho y’impunzi imwe ku yindi.

Inkambi z’agateganyo izi mpunzi zirimo zifasha UNHCR kumenya ibishobora kugenda ku mpunzi imwe ndetse no kubashakira ibindi bihugu bashobora kujyamo bagatekana.

Abimukira barenga 3000 bafungiwe mu bihugu bitandukanye usanga birimo intambara z’urudaca.

Abimukira bemerewe kwakirwa ni bangahe?
Ubufransa bukurikiye igihugu cya Norvege cyemeye kwakira abimukira 300 bavuye muri Libya, bacumbikiwe mu nkambi y’impunzi i Bugezera mu Rwanda.

Suwede yemeye kwakira 150 kandi 7 muri bo bamaze kugera muri iki gihugu kiri ku mugabane w’i Burayi.

Leta y’u Rwanda itangaza ko nta gihindutse uyu mwaka ushobora kurangira ababarirwa ku 1000 bamaze kubona ibihugu berekezwamo.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza