POLITIKE Y’U RWANDA

Leta yazamuye igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Leta yazamuye igiciro cy’umuriro w’amashanyarazi

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) cyatangaje ibiciro bishya by’umuriro w’amashanyarazi bigomba gutangira kubahirizwa kuwa 21 Mutarama 2020.

Uku kuzamura ibiciro cyane cyane ku bakoresha umuriro mwinshi, bijyanye n’uko amafaranga y’u Rwanda agenda ata agaciro ugereranyije n’amanyamahanga kandi leta ikaba igomba koroherezwa bitewe n’imbaraga ishora mu kugeza amashanyarazi mu baturage.

Umuyobozi wa Sosiyete ishinzwe Ingufu mu Rwanda (REG), Ron Weiss, agira ati "Buri mwaka ifaranga ry’u Rwanda rita agaciro mu ivunjisha ugereranyije n’amafaranga y’amahanga".

"Natwe rero turushaho guhomba buri mwaka ku kiguzi dutanga ku bikorwa byo gutanga amashanyarazi(bibarwa mu madolari), tukaba dutanga amafaranga y’u Rwanda 186 kuri buri kilowatt (igipimo cy’amashanyarazi) akoreshwa buri saha (Kwh)"

Ku basanzwe bakoresha umuriro ungana cyangwa uri munsi ya KW 15, bazakomeza kwishyura 89 kuri buri imwe mu gihe abakoresha kuva kuri Kilowati 15 kugeza kuri 50 bari basanzwe bishyura 182 kuri buri 1KW bazajya bishyura 212 kuri 1KW

Ibi biciro ariko ntabwo ari byo bikurikizwa ku nganda, kuko mu rwego rwo kuzorohereza gukora, inganda nini zizagira ikiguzi gito(94Frw/ Kwh) ariko inganda nto zizagura umuriro ku kiguzi kinini(134Frw/ Kwh).

Ibiciro by’inganda kandi ngo bizarushaho kwiyongera mu gihe hari uruganda rukora mu masaha hakoreshwa umuriro mwinshi kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugera saa tanu z’ijoro, bikarushaho kuba bito mu gihe abantu basinziriye kuva saa tanu z’ijoro kugera saa mbili za mu gitondo.

Umuyobozi wa REG avuga ko kuri ubu ingo 1,400,000 mu Rwanda zifite umuriro w’amashanyarazi, zikaba zingana na 53%, harimo 38% bayakura ku muyoboro rusange usanzwe na 14% bayakura cyane cyane ku ngufu z’izuba ariko ko kugera mu mwaka wa 2024 ingo zose zirenga miliyoni 2.4 zizaba zimurikiwe.

Ron Weiss avuga ko ibikorwa byo kongera inganda zitanga amashanyarazi(azaba angana na MW 523) bizakenera miliyoni 800 z’amadolari ya Amerika(ni ukuvuga Amafaranga y’u Rwanda arenga miliyari 700) kugira ngo intego bihaye zigerweho.

Igiciro cy’amashanyarazi cyazamuwe ku bakoresha umuriro mwinshi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza