Imikino

Betting (imikino y’amahirwe) si ikibazo ku makipe y’u Rwanda, ahubwo uko bikorwa-FERWAFA

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Betting (imikino y’amahirwe) si ikibazo ku makipe y’u Rwanda, ahubwo uko bikorwa-FERWAFA

Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda ritangaza ko kuba mu Rwanda hashobora kwemererwa gutega ku makipe y’imbere mu gihugu nta kibazo biteje, ahubwo uburyo bishobora gukorwamo nibwo bwateza ikibazo.

Ibi babitangaje mu kiganiro na radio Rwanda, ubwo Umunyamabanga w’iri shyirahamwe, Uwayezu Regis yavuze ko kuba igihugu cyaremereye amakopmpanyi y’imikino y’amahirwe nta kibazo kirimo ahubwo ko hagomba kurebwa ku buryo ibi bikorwa.

Regis yagize ati, “Betting muri shampiyona y’u Rwanda nta kibazo iteje. Byaba ikibazo ari uko umwe mu bakinnyi, umutoza, umuyobozi,… cyangwa undi wese ushobora kugira icyemezo afata agaragaye mu bikorwa byo kubetinga.”

Ibi yabivuze ny’umu y’uko Etincelles itsinzwe umukino wabeye ku Kibuga cyayo i Rubavu hakumvikana abavugako uyu mukino wari waguzwe.

Amakuru aturuka hirya no hino avuga ko kuri uyu mukino hari abantu batatu bari bawuguze miliyoni n’igice y’amafaranga y’u Rwanda (500,000fRW kuri buri umwe) kugira ngo ikipe ya Etincelles ize gutsindwa na Heroes.

Uyu mukino warangiye ari igitego kimwe cya Heroes ku busa bwa Etncelles, gusa abarebye uyu mukino bavuga ko bigoye kwemeza ko wari waguzwe bitewe n’uko ikipe ya Etincelles yagerageje guhiga igitego ubona ko inyotewe n’intsinzi bikarangira nta mahirwe ibonye.

Ibi kandi byemezwa na Visi Perezida w’Ikipe ya Etincelles, Abdulukalim aho yatangaje ko bakiri mu iperereza gusa ko bigoye kwemeza ko umukino waguzwe.

Yagize ati, “Byagorana kwemeza ko umukino wari waguzwe, gusa turi mu iperereza. Ba rutahizamu bacu baragerageje Kambale S. Gentil yateye Poto anahusha ibitego bigera kuri bitatu; wabonaga ko ikipe inyotewe n’intsinzi. Igitego twatsinzwe ni ku burangare bw’aba myugariro.”

N’ubwo mu bindi bihugu usanga bemererwa kubetinga ku makipe yabo, hari impungenge z’ubushobozi buke ku makipe yo mu Rwanda ku buryo bishobora kumunga amakipe yacu akagera aho yemera kujya agurisha imikino.

Izindi mpungenge ni uko bamwe mu bakinnyi cyangwa abazamu bashobora gukoresha bene wabo cyangwa inshuti zabo bakabetinga amafaranga menshi ku buryo bigeze mu minota ya nyuma byananiranye umuzamu cha umudefanseri ashobora kwitsinda.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza