New article No21746

Imikino

Iranzi Jean Claude ukinira Rayon Sports yerekeje mu Misiri

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Iranzi Jean Claude ukinira Rayon Sports yerekeje mu Misiri

Iranzi Jean Claude ukinira ikipe ya Rayon Sports yerekeje mu gihugu cya Misiri gukora igeragezwa mu ikipe ya Aswan FC.

Iranzi Jean Claude yahagurutse mu Rwanda mu ijoro ryakeye aho agiye kugerageza amahirwe mu ikipe ya Aswan FC iri ku mwanya wa nyuma muri shampiyona y’iki gihugu.

Ikipe ya Aswan FC yatangiye nabi shampiyona kuko mu mikino 12 imaze gukina ifite amanota 8 gusa, ikaba iri gushaka abakinnyi ngo irebe ko bayifasha kutajya mu cyiciro cya kabiri.

Mu mikino ikipe ya Rayon Sports ishobora gukina idafite Iranzi Jean Claude wari umaze igihe ayifasha mu busatirizi harimo uwa ESPOIR FC kuri uyu wa Gatandatu, ndetse n’imikino y’igikombe cy’Intwari irmo uwa Mukura na Police FC.

Niteganijwe ko Iranzi Jean Claude azagaruka mu Rwanda, tariki ya 30 Mutarama 2020 habura iminsi umunsi umwe gusa ngo Rayon Sports icakirane na APR FC kuwa 01 Gashyantare 2019.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza