Imikino

AZAM yabaye umuterankunga wa APR FC kuri miliyoni zisaga 220

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
AZAM yabaye umuterankunga wa APR FC kuri miliyoni zisaga 220

Ikipe y’Ingabo z’Igihugu, APR FC yasinyanye na Azam amasezerano y’imyaka ine, ikazahabwa miliyoni magana abiri na makumyabiri n’umunani

Ikipe ya APR FC isinye aya masezerano nyuma y’igihe kirekire itagira umuterankunga.

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatatu, tariki ya 15 Mutarama 2020 ku cyicaro cy’uruganda rwa AZAM niho hashyiriwe umukono ku masezerano.

Ikipe ya APR FC yari ihagarariwe na Visi Perezida, Afande Mubaraka Muganga mu gihe ku ruhande rwa AZAM hari umuyobozi mukuru, Bahkresa.

Kuru ubu igiye guhabwa 228000,000Frw mu myaka ine bivuze ko ari 57000,000Frw buri mwaka.

APR FC izajya yambara imyenda iriho ibirango bya AZAM Group

Ibikubiye mu masezerano APR FC yasinyanye na AZAM ni uko ku mikino APR FC yakiriye hashobora kwamamazwa ibikorwa bya AZAM ndetse hakaba hanacuruzwa na bimwe mu bikorwa n’uru ruganda.

Si ubwa mbere AZAM yumvikanye mu mupira w’u Rwanda kuko umwaka ushize niyo yari umuterankunga wa shampiyona y’u Rwanda.

AZAM yabaye umuterankunga wa APR FC kuri miliyoni zisaga 220
Butera na Manzi Thierry mu mwambaro uriho ibirango by’umuterankunga

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza