IBINDI

Kenya: Abarimu barasaba guhabwa imyitozo ya gisirikare no kwemererwa gutunga imbunda

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Kenya: Abarimu barasaba guhabwa imyitozo ya gisirikare no kwemererwa gutunga imbunda

Ishyirahamwe ry’abarimu muri Kenya rirasaba leta ko yajya igenera abarimu imyitozo ya gisirikare ndetse bakemererwa no gutunga imbunda ku buryo bashobora kwitabara byoroshye.

Ibi The Kenya National Union of Post Primary Education Teachers (Kuppet) yabitangaje nyuma y’inama y’abahuje n’abarimu bahunze ubwo abarwanyi bateraga mu duce twa Kamuthe na Garissa.

Muri ibi bitero byabaye ku wa mbere mu bigo by’amashuri biri Kamuthe na Garissa, abarimu batatu bahasize ubuzima abndi barahunga.

Umunyamabanga w’urugaga rw’abarimu, Akelo Misori avuga kandi ko abapolisi leta yohereje muri aka gace gucunga umutekano badahagije kuko bahorana ubwoba ko isaha n’isaha bakongera bagaterwa.

Yakomeje avuga ko kenshi ibitero babigabwaho mu masaha y’ijoro ubwo abapolisi baba bamaze kuva ku mashuri.

Leta ya Kenya ivuga ko iri gukora iperereza ku bitero byagabwe kuwa mbere muri Kamuthe na Garissa.

Daily Nation ivuga ko itangazo ryatanzwe ridatanga igisubizo ku barium basaga 150 basaba leta ya Kenya kwimurirwa mu bindi bigo bakavanwa mu Burasirazuba bw’iki gihugu kuko badashobora kwihanganira gushyira ubuzima bwabo mu kaga babibona.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza