Inkuru z’uruhererekane

Episode 10: Urushyize cyera!Urupfu rwa Pablo rwateje ikibazo, Bank yatewe

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Episode 10: Urushyize cyera!Urupfu rwa Pablo rwateje ikibazo, Bank yatewe

Mu masaha ya saa munani n’igice Pamela yasohotse mu cyumca cye maze ageze muri salo y’iwabo asoma nyina na se ku itama maze aravuga ati:”Mama noneho ndagiye rero!” Jacques ahita avuga ati:”Nizereko udasubiye gukururana na ka gahungu kameze nk’umusega nababonanye!” Pamela asubiza Jacques ati:”Ariko Papa ko Martin ari ubwa mbere wari umubonye ubwo wadusangaga kwa muganga kuki wamwikomye, ahubwo se umwangira iki ko ntaho muziranye ndetse nta n’ikosa yagukoreye?” ariko Jacques aramusubiza ati:”Njyewe iyo ndebye imbwa ikiri ntoya menya izaba umusega ndetse nkanamenya izavamo imbwa nzima, ndarahiye uriya ntiyambera umukwe!”

Jacques akimara kuvuga gutyo Pamela yaramusubije ati:”Erega ntawugusabyeko imbwa cyangwa umusega kimwe kikubera umukwe kuko ntakeza kabyo ahubwo njyewe navugagako utagomba kwibasira Martin ngo umutuke umwandagaze kuko mubusanzwe utari umuzi cyeretse niba hari icyo wowe na we muziranyeho mukaba mugihisha!” Jacques aramusubiza ati:”Ariko ubundi uriya mujura ucuruza ibiyobyabwenge ndetse agacuruza amafaranga y’amiganano mukandana mu biki ko njyewe mbona akubeshya ngo abone uko yinjira mu mitungo yanjye!” Jacques akomeza agira ati:”Ariko niba ariyo ashaka aribeshya ayanjye ararura ntayo azarya!”

Rose (Mama-Pamela) yumvise ayo magambo maze araturika araseka maze aravuga ati:”Ariko koko ngo akabi gasekwa nk’akeza!” akomeza agira ati:”nk’ubu wowe n’umukobwa wawe aho mwahereye muri mubiki koko?” Pamela aramusubiza ati:”Si Papa se wibasiye undi amwita amazina amutesha agaciro ndetse amuhimbira ibyaha atigeze akora!” Jacques aravuga ati:”Kandi impamvu ituma witwara gutyo ni uko ntajya nkunyuzamo inshyi maze ugahora untetaho harya ngo ni uko uri ikinege!” Jacques yahagurukanye umujinya ashaka gukubita urushyi Pamela ariko umugore we aritambika ruba ariwe rufata niko kumubwira ati:”Sigaho, ubu uwakumva ngo wakubise umwari ungana gutya yazavuga ngo iki?”

Rose yahise abwira Pamela ati:”Ngaho genda kandi ubanguke kuko ayo mafaranga ngutumye ndahita nongeraho andi maze nigire guhaha naho ibyawe n’uwo muhungu wumvako Papa wawe atamushaka tuzaba tubisubiramo dufite umwanya!” Pamela yaramusubije ati:”Mu gihe atarambwira icyo bapfa ntabwo nzigera mureka!” maze arasohoka aragenda; Pamela akimara kugenda Jacques yabwiye umugore we ati:”Rose ntureba ukuntu uba unsuzuguje imbere y’umwana, kandi mpora mbikubwirako utari umugore watuma urugo rutera imbere!” Rose aramusubiza ati:”Nonese umugabo watuma urugo rutera imbere ni uwigize gitinywa akarenga iwe akaba ageze aho yirirwa arwanira n’umukobwa we ndetse w’inkumi mu mihanda?”

Rose yakomeje agira ati:”Ese nk’ubwo uwomusore abonye muri gutonganira kwa muganga yabyitwayemo ate?” Jacques aramusubiza ati:”Iyo yibeshya se akanyitambika nkamwohereza mu munyururu agasangayo uwo mujura mwene wabo wari wishwe n’ibiyobyabwenge aguye muburoko!” Rose aramubaza ati:”Nonese ko numvise Pamela avugako ibizamini by’abaganga byerekanyeko yishwe na acid yahawe n’abanyururu bari bafunganye, ahubwo ikitaramenyekana ari impamvu bayimuhaye ndetse n’abaribo ariko ikigo cy’igihugu cy’ubugenzacyaha cyatangajeko iperereza rigikomeje!” Jacques ahita avuga ati:”Siyo mpamvuse ndi kubuza Pamela gukomeza umubano n’uriya muhungu!”

Jacques akimara kuvuga gutyo Rose aramubaza ati:”ubwose ibyo byaba bihuriye hehe na Pamela?” Jacques aramusubiza ati:”Nonese niba yariyahuye cyangwa se yaranishwe mbere y’uko ajya imbere y’ubutabera ngo yiregure ku cyaha cyo gukora amafaranga yari akurikiranyweho kuki utatekerezako ababifitemo uruhare rwa hafi ari inshuti ze maze zikaba zaramwishe zishaka uburyo zisibanganya ibimenyetso kuko nta bandi yari yarigeze avuga!” Rose yahise amusubiza ati:”Ariko kuva nabaho ni ubwa mbere nabonye ukurikirana ikibazo cy’umuntu mutanafitanye isano!” Jacques aramusubiza ati:”Isano rirahari kuko yari umukozi wanjye ubwo rero ngomba gukurikirana ibye!”

Antony na we yaganiraga na Director w’ikigo cyabo maze Antony aramubwira ati:”Nta kundi nyine umukozi turamuhombye gusa nyine ibisigaye reka tubishyire mu maboko y’ubutabera kuko twebwe nta na kimwe dushobora gukora usibye gutegereza!” Director aramusubiza ati:”Icyo nzi cyo bitinde bitebuke ubutabera bw’igihugu cyacu ndabwizeye kandi buzagaragaza icyihishe inyuma y’urupfu rutunguranye rwa Pablo!" Tony aramusubiza ati:”Gusa nubwo ntacyo naheraho mvugako yishwe, ariko abamwishe babikoranye ubuswa kuko nta kuntu wambwirako yaba yapfuye urupfu rw’amarabira kuriya mu ijoro rishyira umunsi yari kwitabiraho ubutabera kunshuro ya mbere aburana mumizi!”

Director aramusubiza ati:”Wabyihoreyeko ubwo naherukaga kumusura yari yambwiyeko yiteguye kuvugisha ukuri murukiko maze akanasaba imbabazi!” Antony yahise avuga ati:”Nubwo atari byiza kuvugira kumuntu wapfuye, ariko yakoze amakosa ubwo yaburanaga ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo kuko icyo gihe nibwo yagombaga kuvugisha ukuri ndetse n’abo avuga bafatanyaga akabavuga, ariko ubu birangiye bamwishe ndetse ntawo kubashinja usigaye urumvako ibikorwa bimunga ubukungu bw’igihugu bigiye gukomeza gukorwa!” Director aramusubiza ati:”Byarangiye ahubwo nyine twiganirire kuhazaza ha company yacu!”

Antony aramusubiza ati:”Numvaga nasohora rya tangazo ryo gushaka umukozi usimbura Prince ku mwanya yakoragaho kuko igihe cy’igerageza yagisoje hariya akorera!” ariko Director aramusubiza ati:”Njyewe ndumva nta mpamvu yo gushyira umwanya ku isoko kuko umukozi arahari nubwo atari mu kazi!” Antony ahita amubaza ati:”Nonese boss waba hari umwana ushaka kwinjiza mu kazi atanyuze mu kizamini?” Director aramusubiza ati:”Usibye no kubikora, nawe ubwawe nubikora ukamenyako byangezeho, cyangwa ugakora ibindi bifitanye isano n’ibyo uzamenyeko akazi wagasezeyeho kuko njyewe sinshobora gukora amakosa nk’ayo!”

Director yamaze kuvuga gutyo Antony aramubaza ati:”Nonese umukozi mumbwira yaba ari uwuhe?” Director aramusubiza ati:”Hari agahungu kahoze hano kimenyereza umwuga (internship) nabonaga kagerageza keretse niba hari amakosa ugashinja doreko ari wowe mwahoranaga!” Antony aramusubiza ati:”Nonese boss ko ikigo cyacu gitanga internship nyinshi kandi kubantu benshi namenya ari uwuhe?” director aramusubiza ati:”Ni agahungu gato gato niba kitwa Jonathan niba ari……!” atarakomeza Antony aramusubiza ati:”Cyangwa ni Joseph umwe twakundaga kwita Joe?” Director aramusubiza ati:”ni uwo!”

Nyuma y’ibyumweru bibiri Prince yari yasohokanye na Goreth maze baganira babona Jacques asohotse hirya mu kabari gateganye n’aho bari ari kumwe na Robert maze Goreth abwira Prince ati:”Uriya mugabo ni we nkunda kubabonana ndetse asigaye aza kukazi kenshi ndetse na cya gihe uri muri conge y’iminsi itatu yarahirirwaga!” Prince aramusubiza ati:”Ahubwo uriya uramuvuze nibukako kuri camera z’akazi nagiye mubonaho kenshi kandi ari kumwe na Jacques gusa njyewe igikomeje kuntera urujijo ni icyo aba aje gukora kukazi kandi rwose uriya simuzi mu bakozi bacu!”

Goreth yaramubajije ati:”Ahubwose ko numva uvuga iby’amashusho ya CCTV camera zacu kandi Jacques amaze igihe avugako wabyangije zitagikora ndetse ngo yanabwiye John ko uriya ari umuntu uhagarariye company ashaka guha isoko ryo kujya bazikurikirana (gukora maintenance)!” Goreth akimara kuvuga gutyo Prince yahise amubaza ati:”Uvuze ngo iki?” Goreth aramusubiza ati:”Rwose ahubwo ntunguwe no gusanga ntabyo uzi kandi hashize icyumweru zipfuye!” bakiri muri ibyo telephone ya Prince yahise isona maze abwira Goreth ati:”Ku kazi haratewe sigara hano njyewe ndatabaye!”

Ndayisaba Simeon@Makuruki.rw

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza