POLITIKE Y’U RWANDA

Iperereza kuri Min. Evode Uwizeyimana ukekwaho guhutaza umugore ryararangiye

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Iperereza kuri Min. Evode Uwizeyimana ukekwaho guhutaza umugore ryararangiye

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rutangaza ko iperereza ku bikekwaho Evode Uwizeyimana uherutse kwegura muri guverinoma ryarangiye.

Kuwa kane w’icyumweru gishize, Uwizeyimana yashyikirije minisitiri w’intebe ibaruwa y’ubwegure bwe ku mwanya w’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko.

Hari hashize iminsi micye asabye imbabazi kuri Twitter nyuma yo kunengwa n’uwamubonye asunika agatura hasi umukozi ushinzwe umutekano ku nyubako y’ubucuruzi muri Kigali.

Mu cyumweru gishize, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwatangiye iperereza ku biregwa Bwana Uwizeyimana byo guhohotera umukozi wari mu kazi ke.

Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha, Marie Michelle Umuhoza kuri uyu wa gatatu yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ati: "Iperereza ryararangiye dosiye yohererejwe Ubushinjacyaha".

Mu Rwanda, nyuma yo gukusanya ibimenyetso ku ukekwaho icyaha afunze cyangwa adafunze bishyikirizwa Ubushinjacyaha bukanzura niba ukekwa bumuregera urukiko cyangwa butamurega.

Abajijwe niba RIB yarakoze iperereza kuri Bwana Uwizeyimana afunze cyangwa adafunze, Madamu Umuhoza yavuze ko urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha rutamufunze.

Evode Uwizeyimana yinjiye mu bagize guverinoma mu 2016 ubwo hashyirwagaho umwanya w’umunyamabanga wa leta ushinzwe itegeko nshinga n’andi mategeko, umwanya utari uriho mbere.

Yari amaze imyaka ibiri agarutse mu Rwanda, aho yashyizwe muri komisiyo yashinzwe kuvugurura itegeko nshinga ryatowe mu 2015.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza