IBINDI

Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye ihitana abantu barindwi

Yanditswe

kuwa

na

Makuruki
Kamonyi: Habaye impanuka ikomeye ihitana abantu barindwi

Mu karere ka Kamonyi ahitwa mu Nkoto, mu Murenge wa Rugarika habereye impanuka ikomeye ihitana ubuzima bw’abantu barindwi abandi bajyanwa kwa muganga.

Ni impanuka yatewe no gucika feri kw’ikamyo yari ihetse ibiti maze igonga izindi zri ziyiri imbere.

Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite ibirango RAC 178 Z, yavaga i Muhanga yerekeza i Kigari yacitse feri igonga imodoka yo mu bwoko bwaToyota Coaster y’ikigo cya Capital.

Abagenzi batandatu bahise bahasiga ubuzima, umunani barakomereka. Nyuma yo gucika feri, iyi kamyo yahise ita umuhanda igonga indi modoka umushoferi wayo ahita yitaba Imana.

Polisi yasabye abatwara ibinyabiziga kwitwararika bakirinda gupakira ibirenze ubushobozi bw’imodoka zabo kandi bakagira amakenga mu gihe bari mu muhanda.

Nyuma y’iyi mpanuka hakurikiyeho kujyana abakomeretse kwa muganga ndetse no gutunganya umuhanda kugira ngo wongere ube nyabagendwa.

Ikamyo yacitse feri igonga Coaster ihitana ubuzima bw’abantu barindwi

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza