New article No21746

Imyidagaduro

Cassav yizihiza imyaka 40 ikora umuziki yaje gutaramira Abanyarwanda-AMAFOTO

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Cassav yizihiza imyaka 40 ikora umuziki yaje gutaramira Abanyarwanda-AMAFOTO

Itsinda Cassav rije gutaramira Abanyarwanda ku munsi w’abakundanye (Saint Valantin) ryageze i kigali.

Ni igitaramo cyateguwe na Arthur Nation kikaba kiri buhuriremo abahanzi bakomeye.

Ubwo bageraga i Kigali bari itsinda rinini ry’abantu 21, ntibifuje kugira icyo babwira itangazamakuru.

Mu babakiriye harimo n’umuhanzi ukomeye hano mu Rwanda, Christopher bakaba bari buze no guhurira ku rubyiniro.

Cassav bafite indirimbo nyinshi zakunzwe n’abatari bake nka " Kolé Séré’, Rété imaze , ’Sye bwa", "Solei", "Sé dam bonjou", "Wép wép", n’izindi nyinshi.

Kwinjira muri iki gitaramo ni 10, 000 Frw mu myanya isanzwe, 20, 000 Frw mu myanya y’icyubahiro (VIP) na 30, 000 Frw mu myanya y’icyubahiro yisumbuyeho (VVIP). Iki gitaramo cyirabera muri Kigali Convention Center.

Ubwo itsinda Cassav bageraga i Kigali
Bamaze imyaka myinshi mu muziki
.
.
CASSAV baje ari itsinda ry’abantu 21
Cassav bamaze imyaka 490 bakora injyana ya Zouk

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21943
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza