POLITIKE Y’U RWANDA

Kizito Mihigo afunzwe azira kwambuka umupaka mu buryo butemewe agamije kujya gukorana n’imitwe irwanya u Rwanda

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Kizito Mihigo afunzwe azira kwambuka umupaka mu buryo butemewe agamije kujya gukorana n’imitwe irwanya u Rwanda

Umuhanzi Kizito Mihigo wari wafunguwe ku bw’Imbabazi za Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yongeye gutabwa muri yombi aho akurikiranweho ibyaha birimo no kujya mu mitwe irwanya leta y’u Rwanda.

Ku munsi w’ejo kuwa kane tariki 12 Gashyantare 2020 nibwo amakuru yatangiye gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ko uyu muhanzi yaba yafaitiwe mu majyepfo y’u Rwanda mu karere ka Nyaruguru agerageza kwambuka umupaka yerekeza i Burundi.

Kuwa 12/2/2020 ku gicamunsi Inzego z’Umutekano zashyikirije u Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) umuhanzi Kizito Mihigo wafatiwe mu Karere ka Nyaruguru ashaka kwambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko ajya i Burundi.

Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha buvuga ko mu byo uyu muhanzi akurikiranweho harimo no kujya kwifatanya n’imitwe irwanya leta y’u Rwanda.

RIB yagize iti, "Arakekwaho icyaha cyo kwambuka umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko agamije kujya kwifatanya n’imitwe y’iterabwoba irwanya Igihugu ndetse n’icyaha cya Ruswa. Iperereza ryatangiye kuri ibi byaha akekwaho kugirango dosiye ishyikirizwe ubushinjacyaha."

Nkuko biteganywa n’amategeko, uwahawe imbabazi hari ibyo ategekwa kubahiriza mu gihe imyaka y’igihano yari yarahawe kitararangira.

Iteka rya Perezida Nº 131/01 ryo ku wa 14/09/2018 n’Iteka rya Perezida Nº 132/01 ryo ku wa 14/09/2018 atanga imbabazi kuri Kizito Mihigo, agira ibyo ategeka ku wuhawe imbabazi.

Uhawe imbabazi ategetswe kwiyereka umushinjacyaha wo ku Rwego rw’Ibanze rw’aho aba, aho ubushinjacyaha bukorera, no kubamenyesha Umudugudu, Akagari, Umurenge n’Akarere by’aho uba bigakorwa mu gihe cy’iminsi 15 kuva iri teka ritangajwe mu Igazeti ya Leta.

Uwahawe imbabazi kandi ategetswe kwitaba umushinjacyaha ku Rwego rw’Ibanze rw’aho batuye inshuro imwe mu kwezi ku munsi wagenwe.

Mu gihe kwitaba ku munsi wagenwe bidashobotse, uwahawe imbabazi asaba kutitaba mu nyandiko igenewe umushinjacyaha mbere y’uko uwo munsi ugera.

Umushinjacyaha asubiza mu minsi itatu .Iyo adasubije bifatwa nk’aho ubusabe bwemewe.

Mu gihe Uwahawe imbabazi ashatse kujya mu mahanga, ategetswe gusaba uruhushya Minisitiri ufite ubutabera mu nshingano ze.

Ibyo abahawe imbabazi bategetswe bishobora guhindurwa cyangwa kuvanwaho hakurikijwe imyifatire y’uwahawe imbabazi.

Perezida wa Repubulika ashobora kubambura imbabazi mu gihe uwazihawe akatiwe kubera ikindi cyaha mu rubanza rwabaye ndakuka cyangwa atubahirije kimwe mu byo yategetswe.

Mu gihe uwahawe imbabazi yazambuwe, afungwa igice cy’igihano cy’igifungo yari asigaje, kibarwa uhereye ku munsi yambuwe imbabazi.

Kizito Mihigo yari asigaje igifungo cy’imyaka itandatu ku gihano yari yarahawe.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza