Imikino

Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 28 azifashisha mu mikino ibiri ya gicuti

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 28 azifashisha mu mikino ibiri ya gicuti

Umutoza w’ikipe y’igihugu, Mashami Vincent yahamagaye abakinnyi 28 azifasha mu mikino ibiri ya gicuti afitanye n’ikipe ya Cameroon n’iya Congo Brazaville mu rwego rwo kwitegura imikino ya nyuma ya CHAN

Uru rutonde rwatangajwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Gashyantare 2020 mu kiganiro n’Abanyamakuru cyabereye ku cyicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).

Nta gutungurana kw’abakinnyi benshi kwabayemo uretse Twizeyimana Martin Fabrice wa Kiyovu Sport na Bukuru Christophe ukina hagati muri AR FC bahamagawe.

Abakinnyi 28 bahamagawe mu ikipe y’igihugu


Abanyezamu (4):
Kimenyi Yves (Rayon Sports), Ndayishimiye Eric Bakame (AS Kigali), Habarurema Gahungu Emmanuel (Police FC) na Kwizera Olivier (Gasogi United).

Abakina inyuma (8):
Manzi Thierry (APR FC), Mutsinzi Ange Jimmy (APR FC), Rugwiro Herve (Rayon Sports), Nsabimana Aimable (Police FC), Ombolenga Fitina (APR FC), Manishimwe Emmanuel (APR FC), Eric Rutanga Alba (Rayon Sports) na Iradukunda Eric Radou (Rayon Sports).

Abakina hagati (9): Niyonzima Olivier Sefu (APR FC), Bukuru Christophe (APR FC), Eric Ngendahimana (Police FC), Nshimiyimana Amran (Rayon Sports), Twizeyimamana Martin Fabrice (SC Kiyovu), Nsabimana Eric Zidane (AS Kigali), Manishimwe Djabel (APR FC), Niyonzima Ally (Rayon Sports) na Nshuti Dominique Savio (Police FC).

Abataha izamu: Byiringiro Lague (APR FC), Sugira Ernest (Rayon Sports), Usengimana Danny (APR FC), Iradukunda Bertrand (MVS), Bizimana Yannick (Rayon Sports), Iyabivuze Osee (Police FC) na Mico Justin (Police FC).

Abakinnyi bagomba gutegereza amahirwe harimo Rwabugiri Omar (GK.APR FC), Serumogo Ally (SC Kiyovu), Niyomugabo Claude (APR FC), Kayumba Soter (Rayon Sports), Nizeyimana Mirafa (Rayon Sports), Bishira Latif (AS Kigali), Nshuti Innocent (APR FC), Habamahoro Vincent (SC Kiyovu), Sekamana Maxime (Rayon Sports) na Ntwari Evode (Mukura VS)

Umukino wa mbere wa gicuti u Rwanda ruzawukina tariki 24 Gashyantare 2020, uzahuza intare z’inkazi za Cameroon n’Amavubi y’u Rwanda, ukazabera i Yaounde muri Cameroon.

Umukino wa kabiri wa gicuti u Rwanda ruzawukina tariki 28 Gashyantare 2020, ukazahuza Amavubi na Congo Brazaville, ukazabera mu mujyi wa Kigali.

Amavubi kimwe n’ibindi bihugu 15 bizakina iyi mikino ya CHAN 2020 bizamenya uko bizahura mu mikino y’amatsinda tariki 17 Gashyantare i Yaounde. Iyi mikino izatangira tariki ya 04 Mata kugeza kuwa 25 Mata 2020.

Abakinnyi 28 bahamagawe

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza
Kwamamaza
Kwamamaza