IBINDI

Perezida wa Liberia yakoze mu nganzo ahimba indirimbo yo guhangana na COVID-19

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Perezida wa Liberia yakoze mu nganzo ahimba indirimbo yo guhangana na COVID-19

Perezida wa Liberia, George Weah yahimbye indirimbo igira inama abaturage uko bakwitwara mu guhangana n’icyorezo cya Coronavirus gikomeje guhangayikisha isi.

Perezida Weah ahimbye iyi ndirimbo mu gihe ibihugu umunani muri Afurika aribyo bitaragaragaramo umurwayi wa Coronavirus.

Mu ndirimbo Perezida George Weah yahimbye asaba abantu bose kubahiriza amabwiriza bahabwa n’inzego z’ubuzima kuko iki cyorezo gifite ubukana bwinshi.

Korasi y’iyi ndirimbo yaririmbwe n’umuhanzi uririmba indirimbo z’Imana aho asaba abaturage gushyira hamwe bagahangana na Covid-19.

Iyi ndirimbo ije mu gihe igihugu cya Liberia kimaze kugaragaza abantu batatu banduye Coronavirus.

Perezida George Weah ni umwe mu baperezida babanje kuba ibyamamare mu mupira w’amaguru akaba yarigeze no gutozwa n’umutoza wabaye icyamamare mu gihugu cy’Ubwongereza ubwo yatozaga ikile ya Arsenal, Arsene Wenger.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza