POLITIKE Y’U RWANDA

Rwanda: Habonetse abandi barwayi bashya 9 ba Coronavirus

Yanditswe

kuwa

na

Bikorimana Alexis
Rwanda: Habonetse abandi barwayi bashya 9 ba Coronavirus

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko habonetse abandi barwayi bashya 9 ba Coronavirus umubare uhita uzamuka baba 50.

Mu banduye Coronavirus harimo batanu bavuye i Dubai bari basanzwe bari mu kato.

Harimo umwe wavuye muri Amerika ahita ashyirwa mu kato, undi wavuye mu Buholandi bitahurwa ko yahuye n’uwanduye nawe ahita shyirwa mu kato mu gihe abandi babiri batahuweho ko bahuye n’uwanduye iki cyorezo.

Abanyarwanda bose barasabwa gukomeza gukurikiza amabwiriza bahabwa n’inzego zibishinzwe birinda gukora ingendo zidakenewe cyane kandi ko kuva mu rugo nta mpamvu zihutirwa bitemewe.

Leta y’u Rwanda isaba Abanyrwanda n’Abaturarwanda gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n’isabune, kwirinda kujya ahantu hateraniye abantu benshi, kwirinda guhana ibiganza mu gihe basuhuzanya,... no guhamagara 114 mu gihe wumvishe ufite ibimenyetso bya Koronavirus birimo umuriro, inkorora, ibicurane, kubabara mu mihogo no kwitsa nabi.

IBITEKEREZO

Tanga igitekerezo


Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza New article No21181
Kwamamaza