Ku munsi wa mbere wo kwamamaza umukandida Perezida w’umuryango wa FPR Inkotanyi Kagame Paul, umwe mu baturage bari imbere yavugiye hejuru ati “Tuzabavuna” agaragaza abavuga ko bazatera u Rwanda.
Iyi ni imvugo yahise yamamara ku mbuga nkoranyambaga benshi bahererekanya iyo mashusho, gusa ntawe uzi neza uwayivuze. N’ubwo yari mu baturage bari imbere bayoboye abandi muri Morali.
Iri jambo ryumvikanye hagati mu mbwirwaruhame ya Perezida wa Repubulika akaba n’umukandida wa FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki 8 yayishyigikiye.
Mu mutumwa yagezaga ku bihumbi by’abari bitabiriye gahunda yo kwamamaza. Umukandida Paul Kagame yagize ati “abo mwumva rero hirya aha basakuza.…. Umuturage amuca mu ijambo ati “Tuzabavuna“. Perezida Kagame yagize ati “ibyo ni wowe ubivuze …. “Ariko nzabafasha, nzaba ndi kumwe namwe.”
Mu minsi ya vuba humvikanye amagambo ya Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo watangajwe yiyamamaza ko ashobora gushoza intambara ku Rwanda. Humvikanye Kandi amagambo ya Perezida w’u Burundi Evariste Ndayishimiye wumvikanye avuga ko azafasha abashaka gukuraho ubutegetsi buriho mu Rwanda.
Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru France 24 mu cyumweru kimwe mbere yo gutangira kwiyamamaza yakibwiye ko amateka abanyarwanda banyuzemo n’ibihe bigoye igihugu cyanyuze mo bituma ntacyo abanyarwanda bagitinya kuko nta kibi kibaho batabonye.