Twitege icyi kuri Banki y’Amakoperative igiye gushingwa mu Rwanda

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Muri uyu mwaka wa 2024 ikoranabuhanga rihuza Sacco z’imirenge ryamaze guhuzwa mu gihugu hose. Ubu umuturage ufite konti muri Sacco I Nyamasheke mu Burengerazuba ashobora kubikuza ari I Ngoma mu Burasirazuba.

Nyuma y’iyi ntambwe rero Minisitiri w’intebe Dr Ngirente Edouard ubwo yagezaga ku bagize inteko ishingamategeko Gahunda yo kwihutisha ubukungu ya NST2, yagaragaje ko hagiye gushyirwaho Banki y’amakoperative “Cooperative Bank”. Biteganijwe ko iyi Cooperative Bank izaba yafunguye mbere y’umwaka wa 2029.

Ishyirwaho ry’iyo Banki ryumvikana nk’inzira iharuye kuko ryubakiye mu guhuriza hamwe Imirenge Sacco yari isanzwe ikora, ifite abanyamuryango ndetse ifite n’iby’ibanze bikenewe mu kuba Banki.

- Advertisement -

Dr Patrice Mugenzi umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amakoperative mu Rwanda RCA kuri we asanga iyi Banki ari igisubizo ku iterambere ry’amakoperative n’abanyamuryango bayo. Akabishingira ko abanyamuryango n’amakoperative bashobora kuzaba bayisangamo ndetse imishinga yabo ikumvwa vuba ugereranije no mu zindi Banki y’ubucuruzi. Yagize ati”Yego tuzakorana n’izindi Banki ariko iyo Banki by’umwihariko izaba ari igisubizo ku banyamiryango bacu.”

Kuba Koperative nyinshi mu Rwanda zihujwe n’imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi Jackson Kwikiriza ukuriye ihuriro ry’amabanki mu Rwanda (AMIR) we asanga bizafasha cyane abakeneye inguzanyo zo gushora mu ruhererekane nyongeragaciro rw’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi. Ati “Muri Cooperative Bank ho biroroshye kuko bashobora kuba bazatanga inguzanyo yisumbuye ku yo Sacco zatangaga”.

Iyi Koperative Bank ariko hagendewe ku buryo abari mu buhinzi n’ubworozi bari kuyigarukaho ishobora kuburizamo ikindi gitekerezo cyari cyaratanzwe cyo gushyira ho Banki y’ubuhinzi n’ubworozi. Inshingano z’iyo yatekerejwe mbere yihariye ku buhinzi n’ubworozi zigashyirwa muri Banki y’amakoperative.

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko iyi Koperative Bank ije igamije kwegereza abaturage serivisi z’imari hirya no hino mu gihugu. Imibare iheruka y’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare igaragaza ko abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari bangana na 96%.

Intego za NST1 yashojwe mu 2024 ku birebana n’abanyarwanda bagerwaho na serivisi z’imari yari ukugira abanyarwanda nibura 90% bagerwaho na serivisi z’imari. Ni intego yagezweho ndetse irarenga. Ubu Intego ya NST 2 muri uru rwego ni ukugira abanyarwanda 100% bagerwaho na serivisi z’imari.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:06 am, Oct 6, 2024
temperature icon 23°C
light rain
Humidity 60 %
Pressure 1015 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:43 am
Sunset Sunset: 5:51 pm

Inkuru Zikunzwe