Ibiciro byo guhamagarana mu bihugu bya Rwanda, Kenya, Uganda, Twanzania na Soudan y’epfo bimaze igihe byarorohejwe kubera gahunda yiswe “One Network Area” y’umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba (EAC).
Itangazo ry’ikigo cy’itumanaho mu Burundi (ACRT) ryo kuwa 29 Nyakanga, rivuga ko igihugu cy’u Burundi nacyo cyinjiye muri uyu murongo mugari w’itumanaho. U Burundi bibaye igihugu cya 6 cyinjiye muri uyu murongo mugari witezweho kugabanyiriza abarundi igiciro cyo guhamagara muri ibi bihugu bisanzwemo.
Uyu murongo mugari w’itumanaho watangijwe mu 2015 ku ikubitiro watangiranye ibihugu bya Rwanda, Kenya, Uganda, na South Sudan.
Ukwinjira k’u Burundi muri uyu murongo mugari w’itumanaho bisobanuye ko ibihugu 6 mu bihugu 8 bigize umuryango wa Afurika y’i Burasirazuba EAC bimaze kuba ibinyamuryango. Hasigaye ibihugu bibiri aribyo Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Somalia.