u Rwanda na Kongo bagiye gusenya FDLR mu minsi 120

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Inkuru yanditswe n’ikinyamakuru Africa Intelligence cyandikirwa mu bufaransa iravuga ko abakuru b’inzego z’ubutasi bw’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo na Angola bagiranye ibiganiro ngo byabaye mu ibanga rikomeye, bigamije gushakira umuti ikibazo cya FDLR.

Iyi nama ngo yabereye I Rubavu mu Rwanda ariko iyoborwa na Mathias Dertinho Matombo umuyobozi w’ibiro bishinzwe ubutasi hanze y’igihugu muri Angola. Akaba ari nawe muhuza woherejwe na Perezida wa Angola João Lorenço. Uruhande rw’u Rwanda ngo rwari ruhagarariwe na jenerali de brigade Jean Paul Nyirubutama umuyobozi wungirije muri NISS mu gihe uruhande rwa Kongo rwo rwari ruhagarariwe na Justin Inzung Kakiak.

Ibi biganiro ngo byari bikurikiye ibindi byabaye mu minsi 10 mbere y’ibi I Goma muri Kongo. Ibyavuye muri ibi biganiro ngo bizashyikirirwa abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu by’u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo.

- Advertisement -

Ibi biganiro ngo byari bigamije gushyiraho umurongo wo guca intege umutwe wa FDLR. Iyo gahunda ngo byemejwe ko izakorwa mu minsi 120 Kandi igakorwa mu byiciro 10 bitandukanye. Icyiciro kibanza ngo no inama zizakorwa hagati y’abayobora ingabo mu Rwanda ndetse no muri Kongo. Izi nama ngo zigamije kugirango bahane amakuru ku miterere y’uru rugamba.

Icyiciro kizakurikiraho ngo ibikorwa bya Gisirikare nibura mu minsi 5 bizibasira umutwe wa FDLR bikozwe n’ingabo za Kongo FARDC zifatanije n’ingabo z’u Rwanda RDF.

Icyi cyiciro ngo kizakurikirwa no kugenzura ibyagezweho muri ibi bikorwa bya Gisirikare. Nibigaragara koko ko uyu mutwe waciwe intege koko ngo ingabo z’u Rwanda zizatangira kuva muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo hanyuma ngo ingamba zari zafashwe n’u Rwanda zo kwirinda zitangire gukurwaho.

Iki kinyamakuru kikavuga ko muri ubwo bwirinzi bagaragajwe n’u Rwanda harimo gahunda yo kwambura intwaro no gusubiza mu buzima busanzwe abarwanyi b’umutwe wa FDLR.

Amakuru akavuga ko Gen Nyirubutama wari uhagarariye u Rwanda muri iyi nama ngo yibukije Intumwa za Kongo ko zikwiriye guhagarika ivangura rishingiye ku moko. Hahise Kandi hakurwaho icyemezo cyo kubuza abayobozi mu ngabo z’u Rwanda kuba mu nzego zishinzwe umutekano mu ntara ya Kivu ya ruguru.

Hashyizweho itsinda rishinzwe kugenzura ko nta bikorwa by’ubushotoranyibibaho ririmo abasirikare 3 b’u Rwanda na 3 ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ndetse na 18 ba Angola. Iri tsinda rizaba rikorera I Goma ngo Leta y’u Rwanda yamaze gutanga amazina y’abasirikare 3 bazaba baririmo.

Muri ibi biganiro kandi ngo hemejwe ko hakwiriye kujyaho itsindi rishinzwe kugenzura niba ibihugu byombi bifite amahoro. Iri ngo rizagenwa n’aba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi mu nama izabera I Luanda.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
5:34 pm, Sep 9, 2024
temperature icon 25°C
thunderstorm with light rain
Humidity 47 %
Pressure 1009 mb
Wind 23 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 75%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:54 am
Sunset Sunset: 5:59 pm

Inkuru Zikunzwe