Perezida Kagame uri mu ruzinduko rw’akazi muri Singapore, yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’icyo Gihugu, Tharman Shanmugaratnam. Ni ibiganiro byakurikiwe n’isinywa ry’amasezero arimo ayorohereza ubucuruzi abacuruzi ku mpande zombi.
Ibiganiro by’Abakuru b’Ibihugu byombi byibanze ku bufatanye mu bijyanye n’ubutwererane mu bucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga muri serivisi z’imari ndetse n’icyakorwa mu guteza imbere imikoranire y’inzego z’abikorera mu bihugu byombi.
Abakuru b’ibihugu byombi kandi banaganiriye ku ngingo zitandukanye zirimo uruhare rw’ikoranabuhanga mu iterambere, izireba isi yose muri rusange, uburyo bw’imikoranire mu by’ubukungu n’uburyo byagirira akamaro abaturage b’ibihugu byombi.
Perezida Kagame na Lawrence Wong Minisitiri w’Imari wa Singapore bashyize umukono ku masezerano yo gukuraho isoreshwa kabiri ry’ibicuruzwa hagati y’ibihugu byombi. Ibi bizafasha kongera amahirwe y’ishoramari hagati y’ibihugu by’u Rwanda na Singapore.
Perezida Kagame uri muri Singapore kuva kuwa 17 Nzeri, ni umwe mu bakuru b’ibihugu bitabiriye inama ya Asia Summit 2024 yabereye muri Singapore kuva taliki ya 18-20 Nzeri 2024.
Mu ruzinduko yagiriraga muri icyi gihugu kandi umukuru w’igihugu yakiriwe ku meza na Minisitiri Mukuru w’icyo Gihugu, Lee Hsien Loong.