U Rwanda rwagaragaje ishema ruterwa no kugarura amahoro mu bindi bihugu

Umwanditsi Mukuru
Yanditswe na Umwanditsi Mukuru

Mu biganiro bigamije ku mutekano w’isi biri kubera I Seoul muri Kore y’epfo Minisitiri w’ingabo Juvenal Marizamunda yagaragaje ko u Rwanda rutewe ishema n’imyaka rumaze rutanga ingabo zo kugarura amahoro mu bihugu byayabuze.

Minisitiri Marizamunda yagaragaje ko by’umwihariko umugabane wa Afurika ugeramiwe n’ibibazo byangiza amahoro n’umutekano birimo, imitwe y’iterabwoba, ibyaha bikorerwa mu ikoranabuhanga, ubucuruzi bw’abantu, ubujura bwo mu nyanja, icuruzwa ry’ibiyobyabwenge n’intwaro mu buryo butubahirijwe amategeko.

Yagaragaje kandi ko imitwe y’iterabwoba yariyonhereye kuva muri Sahel kugera muri Mozambique, mu ihembe rya Afurika kugera mu karere k’ibiyaga bigali. Minisitiri Marizamunda akemeza ko abarwanyi bagendera ku matwara akaze y’amadini nabo bamaze kugera muri Afurika bakaba ari imbogamizi ikomeye ku iterambere ry’umugabane muri rusange.

- Advertisement -

Yavuze ko u Rwanda rwiyemeje gutanga umusanzu Aho ruzakenerwa hose. Ati ” Ku ruhande rw’u Rwanda gushaka amahoro n’umutekano biri mu itegekonshinga ryacu, Kandi byavuye mu nyandiko gusa bijya no mu bikorwa. Muri uku kwezi kwa Munani u Rwanda rwizihije imyaka 20 rumaze abasirikare barwo batangiye kujya mu butumwa bw’amahoro. Aba mbere bagiye I Dalfour muri Soudani mu 2024. Kuva ubwo umusanzu mu kugarura amahoro wabaye umuco ku Rwanda Kandi twatanze umusanzu hirya no hino ku mugabane wa Afurika hagendewe ku masezerano y’ibihugu cyangwa se amasezerano mpuzamahanga.”

U Rwanda kugeza ubu rufite abasirikare barenga 6000 mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye mu bihugu bya Soudani y’epfo na Santarafurika. Uyu mubare gushyira u Rwanda ku mwanya wa Kabiri w’ibihugu bifite abasirikare benshi mu butumwa bw’amahoro bw’umuryango w’abibumbye.

Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro zivuga ko zitagarikira gusa ku kurwana no kugarura amahoro mu bihugu zirimo ahubwo ko zinatanga umusanzu wazo mu bikorwa biteza imbere Aho zikorera nk’uko bimeze ubu muri Mozambique na Santarafurika.

Muri ibi biganiro Minisitiri Marizamunda yaherekejwe n’abarimo Amb Nkubito Manzi BAKURAMUTSA na Brig Gen Patrick KARURETWA.

Isangize abandi
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Iteganyagihe

loader-image
Kigali, RW
10:34 pm, Nov 9, 2024
temperature icon 18°C
scattered clouds
Humidity 93 %
Pressure 1013 mb
Wind 6 mph
Wind Gust Wind Gust: 0 mph
Clouds Clouds: 40%
Visibility Visibility: 10 km
Sunrise Sunrise: 5:37 am
Sunset Sunset: 5:49 pm

Inkuru Zikunzwe