Guverinoma y’u Rwanda yahaye iya Zimbabwe toni 1000 za kawunga mu kuyifata mu mugongo nyuma yo kwibasirwa n’inkubi y’umuyaga wa El Nino ugateza amapfa.
Mu gutanga iyi nkunga u Rwanda rwari ruhagarariwe na Ambasaderi Musoni James uhagarariye u Rwanda muri Zimbabwe ayishyikiriza Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wa Zimbabwe, Daniel Garwe.
Ibihugu byo mu majyepfo ya Afurikabyibasiwen’inkubi y’umuyaga yateje amapfa n’inzara hirya no hino muri ibi bihugu. Byagiye bigobokwa n’u Rwanda.
Siyo nkunga ya mbere yo kugoboka Zimbabwe kandi u Rwanda rwohereje kuko no muri Nyakanga uyu mwaka U Rwanda rwari rwahaye Zimbabwe Toni 1000 z’ibigoli zo kugoboka abaturage ba Zimbabwe bari mu kaga bateww n’ibi biza.
Uretse Zimbabwe kandi kuwa 18 Nyakanga 2024, Guverinoma y’u Rwanda yari yahaye Zambia inkunga ya toni 1000 z’ibigori zo gutabara abaturage bagizweho ingaruka n’amapfa mu bice bitandukanye by’igihugu.
U Rwanda na Zimbabwe bisanzwe bifitanye umubano ukomeye cyane mu nzego zinyuranye, haba mu bya politiki, ubuzima, uburezi, ubukungu n’izindi nzego.