Indege itwaye icyiciro cya 19 cy’abimukira baturutse muri Libya yageze ku butaka bw’u Rwanda kuwa 26 Nzeri 2024. Nicyo cyiciro cya mbere cy’abimukira u Rwanda rwakiriye kuva amasezerano n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe yavugururwa akageza kuwa 31 Ukuboza 2025.
Icyi cyiciro cy’abimukira cyakiriwe mu Rwanda cyujuje umubare w’abimukira 2,400 bamaze kwakirwa mu Rwanda. Muri aba kandi abasaga 1,835 bamaze kubona igihugu cya Gatatu cyemera kubakira.
Iki cyiciro kigizwe n’abakomoka mu bihugu bitanu, birimo Sudan 41 Eritrea 36 Somalia12, Ethiopia 17 na Sudani y’epfo 13. Aba bimukira baje mu byiciro bibiri ndetse icyiciro cya mbere cyageze mu Rwanda kuwa 26 Nzeri 2024.
Aba bimukira bahise berekeza mu nkambi ya Gashora mu karere ka Bugesera.
Ku wa 22 Kanama 2024 nibwo hasinywe amasezerano avuguurye hagati y’u Rwanda n’umuryango wa Afurika yunze ubumwe ateganya ko ubu bufatanye buzageza tariki 31 Ukuboza 2025.