Itsinda ry’abarimu n’abanyeshuri bo muri Kaminuza ya Gisirikare ya Bangladesh ryasuye icyicaro gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura aho bakiriwe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda Gen Mubarakh Muganga yabwiye aba barimu n’ingabo muri Bangradesh ko u Rwanda ari ahantu heza ko kwigira. Yagize ati “Dufite byinshi uwashaka kwiga yaheraho. Iminsi mibi yaratambutse ariko yadusigiye ibimenyetso n’imbaraga z’impinduramatwara idateze guhagarara”.
Iri tsinda riyobowe na Brigadier General Sazedul Islam ryaganirijwe ku mateka y’ingabo z’u Rwanda ndetse n’amavugurura atandukanye yakozwe mu gisirikare cy’u Rwanda. Ni ikiganiro bahawe na Brig Gen Rwivanga Ronard umuvugizi z’ingabo z’u Rwanda.
Baganirijwe kandi ku uruhare rw’ingabo z’u Rwanda mu kugarura amahoro hirya no hino mu karere, ni ikiganiro bagejejweho na Col Stanislas Gashugi ushinzwe ibikorwa bya Gisirikare mu ngabo z’u Rwanda.
Brig Gen Sazedul Islam uyoboye iri tsinda ry’abarimu b’ingabo za Bangradesh yagaragaje ko ibihugu byombi u Rwanda na Bangradesh bifite byinshi bisangiye mu mateka bityo ko hari amasomo menshi byahuriraho. Ati “U Rwanda rwahisemo inzira ikwiriye”.
Iri tsinda ry’abarimu 20 ba Bangladesh National Defence College bari mu Rwanda kuva kuwa 08 kuzageza kuwa 14 Nzeri 2024.